Kayonza: Guverinoma izakomeza gufasha uruganda rwa Mount Meru Soyco mu mbogamizi rufite
Minisitiri w’intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yijeje ubuyobozi bw’uruganda Mount Meru Soyco ko Guverinoma y’u Rwanda izaruba hafi kugira ngo imbogamizi rufite zikemuke. Yabivuze ku wa Gatandatu tariki 16/02/2013 yarugendereraga, areba aho imirimo yo kurwubaka igeze.
Harabura amezi atatu kugira ngo uru ruganda rube rwuzuye rugahita rutangira gukora. Biteganyijwe ko umusaruro wa rwo wambere uzaboneka mu kwezi kwa 07/2013, nk’uko abayobozi ba rwo babyemereye Minisitiri w’intebe.

Bavuze ko urwo ruganda rufite intego yo kuzahaza isoko ryose ry’u Rwanda rukanasagurira ibihugu byo hanze, basaba ko bazakurirwaho TVA ku mavuta ruzajya rutunganya, kugira ngo ruyatange ku giciro kiri hasi ugereranyije n’icy’izindi nganda zo hanze, bityo ruzabashe guhangana ku isoko n’izindi nganda zo mu karere zirimo n’urwa Mukwano.
Abayobozi b’urwo ruganda banavuze ko ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyagiye kibishyuza TVA ku bikoresho byaguzwe hanze y’u Rwanda muri iki gihe uruganda rucyubakwa.

Amafaranga amaze kwishyurwa ku bikoresho bivanwa hanze y’igihugu ashobora kuba agera kuri miriyoni zirenga ijana, nk’uko Uwimana Innocent uhagarariye abanyamigabane b’urwo ruganda abivuga. Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro ngo cyabwiye abayobozi b’uruganda ko bazasubizwa ayo mafaranga ari uko uruganda rwatangiye gukora.
Abanyamigabane b’urwo ruganda basabye minisitiri w’intebe ko bakorerwa ubuvugizi bagasubizwa ayo mafaranga, kuko byabafasha mu gutangiza imirimo y’uruganda igihe ruzaba rumaze kuzura. Indi mbogamizi bagaragaje ni iy’uko abaturage bazakorana n’urwo ruganda badafite imbuto nziza ya soya n’ibihwagari kugira ngo hazaboneke umusaruro mwiza.
<img13768|center
Minisitiri w’intebe yijeje abanyamigabane b’urwo ruganda ko guverinoma y’u Rwanda izababa hafi mu rwego rwo gushakira ibisubizo izo mbogamizi, kugira ngo abashoramari barusheho kwisanga mu Rwanda.
Minisitiri w’intebe yavuze ko MINAGRI n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bazakemura ikibazo cy’abahinzi bazakorana n’urwo ruganda, ariko anasaba ubuyobozi bwa rwo kuzagirana amasezerano n’abahinzi kugira ngo imikoranire irusheho kuba myiza.
Uruganda rwa Mount Meru ruzajya rutunganya soya n’ibihwagari rubibyaze amavuta, rukazajya rutunganya toni 200 ku munsi. Ruzuzura rutwaye miriyoni 14 z’amadorari ya Amerika.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|