Kayonza: Gushakisha imibiri mu cyuzi cya Ruramira byongeye gusubikwa

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Didace Ndindabahizi, avuga ko gushakisha imibiri y’Abatutsi bajugunywe mu cyuzi cya Ruramira mu gihe cya Jenoside byongeye guhagarara kubera ko hari agace karimo amazi n’isayo abaturage batabasha kujyamo.

Icyuzi cya Ruramira cyatangiye gushakishwamo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside guhera muri Nyakanga 2019 nyuma y’uko kigomorowe amazi akavamo.

Icyo gihe ariko imirimo yo gukomeza gushakisha imibiri ntiyakomeje kubera ikibazo cy’imvura nyinshi yatumaga kitumuka ngo abashaka imibiri babone uko bajyamo.

Igikorwa cyo gushakisha imibiri cyongeye gusubukurwa muri Mata 2020 kugera mu ntangiriro za Gicurasi nabwo gihagaritswe n’imvura nyinshi yagwaga icyo gihe.

Igikorwa cyongeye gusubukurwa muri Kamena 2020 kugera tariki 20 z’uko kwezi.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza Ndindabahizi Didace avuga ko imirimo yo gushakisha imibiri yahagaritswe bitewe n’uko hagati hakirimo amazi n’isayo ku buryo umuganda w’abaturage utabasha kuyakuramo.

Ati “Mu mpande hose twarasoje ariko hagati haracyarimo amazi n’isayo ku buryo abaturage batajyamo. Hakenewe imashini yazamura iryo sayo n’amazi hanyuma twe tugashakira muri iryo sayo.”

Ubundi RAB ni yo yari yazanye imashini yagomoroye amazi ikaba ngo yari yemeye gutanga ubufasha mu kumutsa icyo cyuzi.

Ndindabahizi Didace avuga ko bari bihaye intego ko iminsi 100 yo kwibuka izarangira na bo basoje igikorwa cyo gushakisha imibiri mu cyuzi cya Ruramira.

Gusa ngo bizeye ko imashini niboneka bazakomeza n’ubwo intego bihaye itagezweho.

Kugeza tariki ya 20 Kamena 2020 ubwo igikorwa cyo gushakisha imibiri mu cyuzi cya Ruramira cyongeraga gusubikwa, hari hamaze kubonekamo imibiri 225 y’Abatutsi bajugunywemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka