Kayonza: DOT Rwanda ntiyemera ko yabaye ihagaritswe gukorera mu karere

Umunyamabanga w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Kayonza, Kivunanka Jeremy, avuga ko umwe mu bafatanyabikorwa b’ako karere witwa DOT Rwanda yabaye ahagaritswe ariko uwo muryango urabihakana.

Ibyo ngo byakozwe kugira ngo uwo mufatanyabikorwa abanze asabe gukorera mu karere ka Kayonza maze anahabwe icyangombwa cyanditse kimuhesha uburenganzira bwo gukorera muri ako karere nk’uko n’abandi bafatanyabikorwa babigenza.

DOT Rwanda ivuga ko ibikorwa byayo bitahagaritswe mu karere ka Kayonza kuko nta baruwa ibahagarika bigeze babona.

DOT Rwanda ivuga ko ibikorwa byayo byari byabaye bihagaze bitewe n’uko kontaro uwo muryango wari ufitanye n’abakozi bayifasha gutanga amahugurwa yari yarangiye; nk’uko Jean Felix Ntango ukurikirana abatanga amahugurwa mu turere tw’intara y’uburasirazuba abisobanura.

Anavuga ko bari hafi gusubukura ibikorwa bya bo mu karere ka Kayonza, kuko bari kuvugana n’abafatanyabikorwa ba bo bo muri ako karere kugira ngo basubukure ibikorwa bya bo muri ako karere.

Umunyamabanga w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Kayonza yemeza ko DOT Rwanda yatangiye gukorera mu karere ka Kayonza nta cyemezo cy’akarere ka Kayonza ifite gusa ngo yari ifite icyemezo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) cyonyine.

Kivunanka Jeremy, umunyamabanga wa JADF mu karere ka Kayonza yemeza ko DOT Rwanda itemerewe gukorera muri ako karere.
Kivunanka Jeremy, umunyamabanga wa JADF mu karere ka Kayonza yemeza ko DOT Rwanda itemerewe gukorera muri ako karere.

Kivunanka abisobanura muri aya magambo “DOT Rwanda atubwira ko akorera mu karere kacu ko yavuganye n’abayobozi ariko nta cyangombwa cyanditse afite.
Twamusabye ko agenda agasaba nk’uko abandi basaba tukabona kumwemerera byemewe n’amategeko atari ukuvuga ngo uzanye gusa icyangombwa cyo mu rwego rwo hejuru rwa RDB ngo atangiye gukora ataranatweretse n’ibyo azakora”.

Cyakora ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza busa n’aho butazi umufatanyabikorwa witwa DOT Rwanda muri ako karere. Umuyobozi w’ako karere wungirije ushinzwe ubukungu n’imari Sikubwabo Benoit, avuga ko aheruka DOT Rwanda iza gusaba gukorera mu karere ka Kayonza bakayisaba kuzana ibyo iteganya kuhakorera (plan of action) ariko ngo ntiyagarutse.

Ubusanzwe DOT Rwanda ihugura abantu ku bijyanye n’ikoranabuhanga n’uburyo bwo gutegura imishinga no kuyishyira mu bikorwa.

Hari uturere twagiye dushyira mu majwi bamwe mu bafatanyabikorwa ba two, tukavuga ko biyemeza kuzakora ibintu runaka ariko ntibabikore bigatuma akarere katesa imihigo kihaye.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka