Kayonza: Batangiye gukoresha Video Conference bakurikira inama zibera kure

Akarere ka Kayonza katangiye gukoresha uburyo bwa “Video Conference” aho abayobozi bakurikira inama n’ibiganiro bibera kure kandi bakabitangamo ibitekerezo imbonankubone batiriwe bajya aho izo nama cyangwa ibiganiro byabereye.

Guverineri w’intara y’uburasirazuba Uwamariya Odette, abayobozi b’uturere twa Kayonza na Rwamagana n’abandi bayobozi bakurikiranye inama yahuje abakozi ba Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu gihugu hose, hifashishijwe uburyo bwa Video Conference.

Inama yari iyobowe na Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu. I Kayonza bamukurikiraga imbonankubone hifashishijwe insakazamashusho.
Inama yari iyobowe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu. I Kayonza bamukurikiraga imbonankubone hifashishijwe insakazamashusho.

Iyo nama yabaye tariki 16/10/2013 yari iyobowe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, ikaba yasobanuriwemo ingamba nshya zo kugabanya umubare w’Abanyarwanda bari mu bukene n’uw’abari munsi y’umurongo w’ubukene mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Biteganyijwe ko buri karere kazagira icyumba cy’inama kizajya gifasha abayobozi kugira ngo babashe gukurikira inama n’ibiganiro bibera hirya no hino hifashishijwe uburyo bwa Video Conference, ariko mu turere tumwe tw’igihugu ibyo byumba ngo ntibiruzura.

Guverineri w'uburasirazuba n'umuyobozi w'akarere ka Kayonza bakurikiye inama mu buryo bwa Video Conference.
Guverineri w’uburasirazuba n’umuyobozi w’akarere ka Kayonza bakurikiye inama mu buryo bwa Video Conference.

Iyi ni yo mpamvu ubwo ubu buryo bwa Video Conference bwatangizwaga mu gihugu, hari abayobozi b’uturere bagiye mu tundi turere twatangiye gukoresha iryo koranabuhanga kugira ngo bakurikire iyo nama.

Benshi bemeza ko uburyo bwa Video Conference buzagabanya amafaranga yatakariraga mu ngendo abayobozi bakoraga bagiye gukurikira inama n’ibiganiro i Kigali.

Bamwe mu bitabiriye inama yabaye mu buryo bwa Video Conference.
Bamwe mu bitabiriye inama yabaye mu buryo bwa Video Conference.

Ubu buryo ngo buzanafasha abayobozi kubona umwanya wo kuzuza izindi nshingano baba bafite, kuko igihe bamaraga mu nzira bava mu nama cyangwa bajyayo bazajya bagikoresha bakora ibindi.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo rero igihugu cyacu kimaze kugeraho nibyo birya imitima ibyo bituranyi byacu,maze sukutwandaza bava inyuma,bakibaza uko tubigeraho bikabayobera kandibazi aho tuvuye mu myaka hafi 20,twaratangiriye kurizero.Muzumvewamu ministre wo hakuryaha,ngo niba ari umuvugizi wa guvernement ye sinamenya,iyo bamuhaye mikro uko atuvuga adushinja kumwibira amabuye,Yewe!!Komeza utere imbere Rwanda abayahekenya bayamarire mu nda!!

JeanPaul yanditse ku itariki ya: 18-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka