Kayonza: Barifuza ko “Ndi Umunyarwanda” yashyirwa mu masomo yo mu mashuri

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kayonza ngo bifuza ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yashyirwamo ingufu mu mashuri, kandi ikaba rimwe mu masomo y’ingenzi yigishwa kuko mu mashuri ariho hari imbaraga z’ahazaza h’u Rwanda.

Kwigisha amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside ngo byamaze imyaka myinshi byigishwa mu mashuri, ari na yo mpamvu “Ndi Umunyarwanda” ikwiye kuba rimwe mu masomo y’ingenzi yigishwa mu mashuri mu rwego rwo gutegura Abanyarwanda n’ababayobozi beza b’ahazaza, nk’uko bivugwa na bamwe mu basheshe akanguhe b’i Kayonza.

Kayigamba Eugene agira ati “Kwigisha Abanyarwanda urwango mu mashuri byakozwe igihe kinini cyane, ni nacyo gihe twakabaye dukoresha twigisha urukundo mu mashuri. Gusa “Ndi Umunyarwanda” ibaye isomo ry’ingenzi twabigeraho vuba tutagombye gukoresha igihe kinini nk’icyakoreshejwe higishwa urwango”.

Kayigamba Eugene asanga isomo rya "Ndi Umunyarwanda" rikwiye kuba rimwe mu masomo y'ingenzi yigishwa mu mashuri.
Kayigamba Eugene asanga isomo rya "Ndi Umunyarwanda" rikwiye kuba rimwe mu masomo y’ingenzi yigishwa mu mashuri.

Ubusanzwe abana bari mu mashuri muri iki gihe ngo nta kibazo cy’amacakubiri bafite, ariko hari impungenge za bamwe mu babyeyi bacyihererana abana bicaye imbere y’iziko bakabigisha amacakubiri y’amoko bakaba bayakurana batabonye amateka y’ukuri.

Aha ni ho abakuru b’imidugudu bahera bavuga ko bafite akazi kanini ko guhindura bamwe mu baturage bayobora, kuko usanga harimo abacyifungirana mu byumba bakigisha abana ba bo amacakubiri, nk’uko bamwe mu bakuru b’imidugudu babivuga.

Umukuru w’umudugudu wa Nyakagarama mu kagari ka Shyogo ko mu murenge wa Nyamirama avuga ko abana b’iki gihe ntaho bakabaye bahurira n’amacakubiri ukurikije aho igihe kigeze. Gusa ngo hari ikibazo cya bamwe mu babyeyi bacyifungirana mu byumba bakayatoza abana ba bo ugasanga babigisha kwanga bagenzi ba bo ngo bakomoka mu miryango bafitanye ibibazo.

Abayobozi mu nzego z'utugari n'imidugudu bazigisha "Ndi Umunyarwanda" mu baturage berekwa filimi ivuga amateka ya Jenoside.
Abayobozi mu nzego z’utugari n’imidugudu bazigisha "Ndi Umunyarwanda" mu baturage berekwa filimi ivuga amateka ya Jenoside.

Yongeraho ko ari ikibazo gikomeye, ariko ngo imbaraga “Ndi Umunyarwanda” yatangiranye zizatuma bakibonera umuti nta kabuza.
Gakwavu Agustin asaba ababyeyi bagifite amacakubiri guhinduka kuko bitakorohera abana kumva neza gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

Ibyo abivuga ashingiye ku kuba umwana yajya ahabwa amasomo ya “Ndi Umunyarwanda” mu ishuri yagera mu rugo akigishwa amacakubiri ugasanga ibyo yiga mu ishuri ntacyo bimumariye.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo   ( 2 )

iyi gahunda nimara gusakara mu banyarwanda ho batuye hose bizabafasha gusobanukirwa amateka yaranze u Rwanda maze abakura bakure bazi aho bavukiye ibyaharanze bityo uwabashora mu macakubiri nk’ayabaye bazamurwanya bivuye inyuma

uwera yanditse ku itariki ya: 30-01-2014  →  Musubize

ndi umunyarwanda nicyo gisubizo kirambye kumunyarwanda aho arihose kwisi, kubwamateka twanyuzemo, aba bacu barumuna bacu bayamenye binyuze muri ndi umunyarwanda, ibi byose bizashira, iyi miryane idafite agaciro , abana bacu bazarangwe no gusenyera umugozi umwe nkuko dusangiye igihugu kimwe urulimi rumwe uruhu rumwe, ntitwagapfuye ubusa. ndashimira Mzee Kagame

margret yanditse ku itariki ya: 30-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka