Kayonza: Barifuza ko KT Radio itaba radio ikorera mu mujyi wa Kigali gusa

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kayonza bavuga ko bifuza Radiyo ya Kigali Today Ltd yazarushaho kwegera abaturage mu byaro, aho gukorera mu mujyi wa Kigali gusa nk’uko bagiye babibona kuri zimwe muri radiyo zikorera mu Rwanda.

Radio nyinshi zikorera i Kigali gusa, kandi abanyamakuru ba zo ngo bakagera mu byaro ari uko hari ikintu kidasanzwe cyabaye, nk’uko bamwe mu bo twaganiriye babivuga.

Umwe yagize ati “KT Radio ikwiye kuba ari radiyo ikorera abaturage ikagera ku baturage ikamenya uburyo babayeho kugira ngo aho bageze nibatangaza amakuru ya ho”.

Nyaruhimbura Straton wo mu kagari ka Gikaya mu murenge wa Nyamirama avuga ko KT Radio ikwiye kuba radio yubaka igihugu kuko u Rwanda rwagize amateka mabi ahanini bitewe n’itangazamakuru ry’urwango.

Agira ati “Radiyo zose turazishimira iyo zigenda ziza ariko iyo zifite ibyubaka cyangwa ibijyanye n’icyerekezo tujyamo. Kuko niba radio iza ije nka RTLM, iyo ni radio isenya, ariko niba ije ari radio itanga ibiganiro byiza abaturage twisangaho iyo ni radio twishimira, ikibi ni uko yaza isenya igihugu tugezemo”.

Mu bindi abaturage b’i Kayonza bifuza ko KT Radio yabavuganira, harimo ibijyanye no korohereza abaturage mu kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza nk’uko bivugwa na Mivumbi Jean wo mu murenge wa Ruramira.

Avuga ko hari igihe umuturage aba afite abantu benshi mu muryango kandi adafite ubushobozi bwo guhita abishyurira imisanzu bose, hakaba ubwo umuturage ahitamo kuba yishyuriye bake mu gihe agishaka amafaranga yo kwishyurira abandi, hagira urwara muri ba bandi yishyuriye ntibemererwe kwivuza.

Mivumbi avuga ko Leta yari ikwiye kudohorera abo baba batangiwe imisanzu, ahubwo hagashyirwaho uburyo bwo gukurikirana umuturage kugira ngo n’abasigaye abishyurire vuba.

KT Radio yari imaze igihe ikorera ku rubuga rwa interineti rwa www.ktradio.rw. Hakaba hashize igihe kigera hafi ku byumweru bibiri igiye ku murongo wa FM kuri 96,7. Iyi Radio iratangira amakuru n’ibiganiro bya yo tariki 01/03/2014, abatuye mu karere ka Kayonza bakavuga ko babitegereje n’amatsiko menshi.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka