Kayonza: Barasabwa kwihutisha gahunda yo kwakira ubujurire bw’abaturage mu byiciro by’ubudehe
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho Myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) Dr. Alvera Mukabaramba arasaba komite z’ubujurire mu byiciro by’ubudehe mu Karere ka Kayonza kwihutisha gahunda yo kwakira ubujurire bw’abaturage.
Akarere ka Kayonza ni kamwe mu turere tukiri inyuma mu kwakira ubwo bujurire, kandi bigomba kuba byamaze gukorwa bitarenze tariki 15 Nyakanga 2015 ndetse na raporo za byo zikaba zagejejwe muri MINALOC bitarenze iyo tariki.

Ubwo yasuraga Akarere ka Kayonza ku wa 08 Nyakanga 2015, Dr. Mukabaramba yaganiriye n’abagize komite z’ubujurire mu byiciro by’ubudehe, ariko bigaragara ko kwakira ubujurire bw’abaturage mu tugari n’imidugudu hari aho bigenda buhoro kandi byakabaye byararangiye ndetse ubwo bujurire bwaratangiye gusuzumwa.
Umukozi w’Ikigo cya LODA gikurikirana ibijyanye n’ubwo bujurire, yavuze ko mu mirenge imwe n’imwe hari aho bataratangira kwakira ubujurire, ndetse n’aho byatangiye ababikora bakaba badafite uburyo bwo kubikora neza kuko hari aho bakirira ubujurire munsi y’igiti, bikaba byatuma bidakorwa neza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza n’abagize komite z’ubujurire, by’umwihariko, biyemeje ko kuva tariki 09 Nyakanga 2015 batangira gukurikirana iyo gahunda ku buryo bizagera tariki 14 Nyakanga 2015 kwakira ubujurire bw’abaturage no kubusuzuma byararangiye bikagezwa muri MINALOC.
Bamwe mu bayobozi batunzwe agatoki ko batakira ubujurire bw’abaturage
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kayonza bavuga ko hari abayobozi bigaragara ko badashaka kwakira ubujurire bwabo, kuko buka inabi umuturage ushaka kujurira nk’uko Musangwa Deo wo mu Murenge wa Ndego abivuga.

Iki kibazo Musangwa agihuriyeho n’abandi baturage bo muri uwo murenge bavuga ko hari abagiye bagerageza kujurira ariko bakabyangirwa.
Nyiransabimana, umwe muri abo baturage, agira ati “Banshyize mu cyiciro cya gatatu, uwo mu rugo (umugabo wanjye) aravuga ngo reka nanjye njurire baramubwira ngo wowe n’iyo wajurira ntabwo tukwemereye kujurira.”
Kuri iki kibazo, Dr. Mukabaramba avuga ko nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kubuza umuturage kujurira igihe atemeranya n’icyiciro yashyizwemo.
Yagize ati “Ni inshingano z’umuyobozi kwakira ubujurire bw’umuturage ahubwo akabusesengura kugira ngo arebe niba koko ibyo umuturage ajuririra ari byo, kandi bikaba uburenganzira bw’umuturage kujurira.”
Hari abaturage bavuga ko abayobozi banga kwakira ubujurire bwabo wasanga baba bashaka amafaranga kugira ngo bakire ubwo bujurire, ariko Dr. Mukabaramba yavuze ko umuntu wese wasaba umuturage amafaranga ngo abone kwakira ubujurire bwe yahanwa nk’uwaste ruswa.

Abenshi mu baturage twabashije kuvugana ntibishimiye ibyiciro bashyizwemo. Hari nk’abakecuru n’abasaza usanga nta kintu bagira nta n’imbaraga zo gukora bafite ariko bakaba barisanze mu cyiciro cya kane nk’uko abaturage bo mu murenge wa Ndego babidutangarije, ariko na none ugasanga hari abafite imitungo myinshi bisanze mu cyiciro cya mbere.
Kwandika nabi amakuru abaturage bagiye batanga mu gihe cy’ikusanyamakuru ngo bishobora kuba ari imwe mu mpamvu yatumye bamwe mu baturage batisanga mu byiciro batekerezaga ko barimo, kuko nyuma yo kwinjiza ayo makuru muri mudasobwa porogaramu ya mudasobwa yahitaga ishyira umuturage mu cyiciro bitewe n’amakuru bayinjijemo.
Dr. Mukabaramba yasabye komite z’ubujurire mu Karere ka Kayonza kuzakoresha ubushishozi byanaba ngombwa abayigize bakagera mu ngo z’abajurira kugira ngo bizere ko babonye amakuru y’ukuri.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Harimo amakosa menshi ariko ikibazo n’imikorere y’umukozi ubushinzwe udatanga amakuru amwe ku mirenge kugirango babyumve kimwe.ikindi batinze kubikora none murashaka kubyihutisha,, mwitonde bikorwe neza kandi bikurikiranwe neza.Biratangaje kubona bandika ibintu ugasanga nta mukuru w’umuryango uriho barangiza bakabitanga badasomye.ubwo c urumva ku mirenge bakora iki.Birimo gupfira ku Karere bigatindayo.Ikindi nuko abaturage nabo batumva akamaro kabyo bakaba barimo kubirebera mumfashanyo bose barashaka kujya mucya1 nicya 2 kuko bumva nazafashwa