Kayonza: Barasabwa kwerekana ahabaye ihohoterwa kuko ridindiza iterambere

Abaturage b’akarere ka Kayonza barasabwa kugira umuco wo kumenyekanisha ahabereye ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuko ngo rigira uruhare runini mu kudindiza iterambere ry’umuryango ryabereyemo ndetse n’igihugu muri rusange.

Babisabwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye kuri uyu wagatatu tariki 15/01/2014, muri gahunda y’ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina yari yateguwe n’umuryango utegamiye kuri Leta, Women for Women International.

Abaturage barasabwa kudahishira ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko ridindiza iterambere ry'imiryango n'iry'igihugu.
Abaturage barasabwa kudahishira ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko ridindiza iterambere ry’imiryango n’iry’igihugu.

Uwo muryango ubusanzwe ukora ibikorwa biteza imbere abagore bo mu cyaro, ariko ngo wanateguye ubwo bukangurambaga nyuma yo kubona ko bamwe mu bagore bakorana na wo bahura n’ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, nk’uko Violette Kabarenzi, umuyobozi wa porogaramu y’amahugurwa no gukurikirana inkunga mu banyamuryango ba Women for Women abivuga.

Hari umubare utari muto w’abagore bakorerwa ihohoterwa mu miryango ya bo ntibabivuge kubera ibibazo bishingiye ku muco, hakaba n’abagabo bakorerwa ihohoterwa n’abagore ba bo na bo ntibabivuge ngo badafatwa nk’ibigwari. Ibyo ngo bikurura amakimbirane adashira mu miryango, bikaba byateza ibibazo birimo ubukene n’ihungabana cyane cyane ku bana.

Bamwe mu bayobozi batanze ibiganiro muri ubu bukangurambaga.
Bamwe mu bayobozi batanze ibiganiro muri ubu bukangurambaga.

Mu kiganiriro umuyobozi wa Polisi ikorera mu karere ka Kayonza yahaye abitabiriye ubwo bukangurambaga yabasabye kudahishira ihohoterwa iryo ari ryo ryose, kuko yaba uwarikorewe n’uwarihishiriye bose ribagiraho ingaruka.

Yagize ati “Iwawe bishobora kuba bimeze neza ariko umuturanyi wawe ahohoterwa ukavuga uti ntibindeba, ariko nagira ikibazo byanze bikunze hari ukuntu ingaruka zizakugeraho n’ubwo zaba zidakomeye nk’uko wabitekereza”.

Hari amategeko arengera abakorewe ihohoterwa, ariko bamwe mu bitabiriye ubwo bukangurambaga bavuze ko batayazi.

Kabageni avuga ko hari intambwe imaze guterwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ariko abaturage ngo bakwiye no kwigishwa amategeko abarengera.
Kabageni avuga ko hari intambwe imaze guterwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ariko abaturage ngo bakwiye no kwigishwa amategeko abarengera.

Birakwiye ko hashyirwa imbaraga mu kwigisha abaturage hifashishijwe imiryango itandukanye isanzwe itanga ubufasha mu by’amategeko, nk’uko byavuzwe na Eugenie Kabageni, umugenzuzi mukuru wungirije mu rwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu.

Cyakora Kabageni avuga ko hari intambwe imaze guterwa kuko abantu bamaze kumenya ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari ikibazo cy’umutekano, kandi rikagira ingaruka ku muryango no ku gihugu muri rusange kuko urugo rurimo ihohoterwa rudatera imbere.

Abagore bakorerwa ibikorwa by’ihohoterwa n’abagabo ba bo ngo bakwiye gukura amaboko mu mifuka bagakora bagamije kwiteza imbere, kuko ari imwe mu nzira yatuma abagabo ba bo bareka kubahohotera, nk’uko byavuzwe na Nyiransabimana Konsiliya uvuga ko yamaze imyaka itanu ahohoterwa n’umugabo we, ariko ubu bakaba babanye neza.

Nyiransabimana Konsiliya ngo yamaze imyaka itanu ahohoterwa n'umugabo we (bari kumwe ku ifoto) ariko ubu ngo babanye neza kubera uburyo yashishikariye gukora akiteza imbere.
Nyiransabimana Konsiliya ngo yamaze imyaka itanu ahohoterwa n’umugabo we (bari kumwe ku ifoto) ariko ubu ngo babanye neza kubera uburyo yashishikariye gukora akiteza imbere.

Nyiransabimana avuga ko akimara kubona ko umugabo we amuhohotera yakoze cyane akajya anizigama ariko umugabo we atabizi, ku buryo yaje kugera aho abona amafaranga yo kugura inyana y’inka ayaha umugabo we ngo ajye kuyigura, bigatuma umugabo yongera kumufata neza kuva ubwo.

Gusa ngo amahugurwa yahawe na Women for Women yaramufashije cyane, kuko na yo ari mu byamwongereye imbaraga akabona ko ashobora kwiteza imbere ahereye ku tuntu duke cyane, dore ko ngo yahereye ku gishoro cy’amafaranga 2500 y’u Rwanda ubu akaba ageze ku ntera ishimishije.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka