Kayonza: Bane bafatanywe ibiro 20 by’urumogi
Ku wa Kabiri tariki ya 22 Kamena 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Ndego, yafashe abantu bane bacyekwaho icyaha cyo gukwirakwiza urumogi mu baturage, ni urumogi rungana n’ibiro 20, bakaba bafashwe bagiye kurucuruza mu Murenge wa Kabarondo.
Abarufatanwe urwo rumogi ni Ntakirutimana Joseph w’imyaka 25, Byiringiro Obed w’imyaka 22, Tuyizere Joseph na Nsengiyumva Thomas, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kayonza, SSP Alex Fata, yavuze ko habanje gufatwa Tuyizere Joseph na Nsengiyumva Thomas biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, bafatirwa mu Mudugudu wa Gasabo, Akagari ka Kiyovu mu Murenge wa Ndego.
Yagize ati “Mu gihe cya saa tanu za mu gitondo abaturage baduhaye amakuru ko abo basore bombi bafite ibikapu bakeka ko haba harimo ibiyobyabwenge bakaba bahagaze mu cyapa bategereje imodoka. Tukimara guhabwa ayo makuru twahise tugenda tubasanga aho mu cyapa turebye muri ibyo bikapu bari bafite dusanga mu cya Tuyizere Joseph harimo ibiro 15 by’urumogi mu cya Nsengiyumwa Thomas dusangamo ibiro 5 byose hamwe biba biro 20”.
SSP Fata avuga ko abapolisi babajije abo basore aho bari bajyanye urwo rumogi bavuga ko bari bagiye kurukwirakwiza mu bakiriya babo bo mu Murenge wa Kabarondo bakaba ngo bari barukuye mu isanteri ya Isangano mu Kagari ka Isangano muri uwo murenge wa Ndego.
Ati “Bariya basore bamaze gufatwa bavuze ko urumogi barukuye mu isanteri ya Isangano baruhawe n’uwitwa Ntakirutimana Josph na Byiringiro Obed, twahise tujyayo na bo tubafata mu masaha ya saa munani z’amanywa, bikaba bikekwa ko urwo rumogi barukura mu gihugu cya Tanzania”.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kayonza yasabye abacuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko byangiza ubuzima bw’ababikoresha, bikadindiza iterambere ndetse n’ubifatanwe agafungwa imyaka myinshi. Yashimiye abaturage bafasha inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha n’ikindi cyose cyaba intandaro yo guhungabanya umutekano.
Abo bose uko ari bane bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndego kugira ngo hakorwe iperereza.
Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Ohereza igitekerezo
|