Kayonza: Bamwe muri ba rushimusi bo mu Kagera batawe muri yombi
Abagabo batatu bakekwaho kuba bamwe muri ba rushimusi bo muri Pariki y’igihugu y’Akagera batawe muri yombi, mu murenge wa Mukarange wo mu karere ka Kayonza, aho bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Mukarange, nk’uko polisi ibitangaza.
Jean Bosco Ngirabatware w’imyaka 30, Emmanuel Dusabimana, 28, na Ivan Nshimiyimana, 26, batawe muri yombi kuwa Kane tariki 25/10/2012, mu mukwabu wakozwe na Polisi mu rwego rwo guhangana na ba rushimusi mu ntara y’uburasirazuba.
Polisi y’igihugu itangaza ko ifatwa ry’aba bakekwaho kuba ba rushimusi, bafatanywe impu z’urusamagwe n’ingwe ubwo batabwaga muri yombi, ryaturutse ku makuru yahawe n’abaturage bari bazi neza ibikorwa byabo.
Supt. Nsengiyumva Benoît uvugira polisi y’igihugu mu ntara y’uburasirazuba, agira inama abaturage muri rusange zo kugana inzira z’imishinga ibyara inyungu bakava mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi bihanwa n’amategeko.
Yasabye kandi abaturage gukomeza gufatanya na polisi y’igihugu batanga amakuru ku gihe mu rwego rwo guhashya ibyaha bitaraba.
Gushimuta ni icyaha gihanwa n’amategeko mu ngingo ya 417. Biteganijwe ko umuntu wese ushimuta, ugurisha, ukomeretsa cyangwa akica ingagi cyangwa ubundi bwoko bw’inyamaswa bwose budakunze kuboneka azahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’icumi, akanacibwa ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Emmnuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|