Kayonza: Ba Gitifu b’utugari batarara aho bakorera bahawe icyumweru kimwe cyo kuba bimukiye aho bakorera

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two mu karere ka Kayonza batarara aho bakorera bahawe icyumweru kimwe cyo kuba bamaze kwimukira mu tugari bayobora, abatabishoboye ngo bagasezera ku kazi. Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Kayonza kuva ku rwego rw’akagari n’abagize inzego z’umutekano yabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 12/11/2013.

Iyo nama yari igamije kwereka abayobozi ibyavuye mu igenzura minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yakorereye utugari n’imirenge, n’iryo akarere ka Kayonza kakoreye utugari n’imirenge yako ku buryo bw’umwihariko.

Abakozi mu karere ka Kayonza basabwe gushyira mu bikorwa amabwiriza ya minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu
Abakozi mu karere ka Kayonza basabwe gushyira mu bikorwa amabwiriza ya minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu

Mu tugari 50 tugize akarere ka Kayonza, havuzwemo abanyamabanga nshingwabikorwa 11 ngo batarara mu tugari bayobora. Hari abitwazaga ko n’ubwo bataba mu tugari bayobora batuye mu nkengero za two, abamwe bakavuga ko nta n’iminota itanu bakoresha bava aho batuye bajya aho bakorera n’ubwo atariho barara.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, bwana Mugabo John yavuze ko aho umuntu yaba arara atariho hakwiye kurebwa, avuga ko icya mbere ari ugushyira mu bikorwa amabwiriza ya minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu asaba abayobozi kuba buri gihe aho bakorera. Yavuze ko bitarenze tariki 19/11/2013 buri munyamabanga nshingwabikorwa agomba kuba arara mu kagari ke, utabishoboye agasezera ku kazi.

Inama yahuje abayobozi b'inzego z'ibanze mu karere ka Kayonza n'abagize inzego z'umutekano
Inama yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Kayonza n’abagize inzego z’umutekano

Yagize ati “Amabwiriza ya minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu arasobanutse. Avuga ko umuntu agomba gutura aho akorera kugira ngo amenye ubuzima bwaho, amenye umutekano n’ibihabera byose kandi abane n’abaturage. Muri iyi minsi irindwi rero udafite aho aba mu rwego ayobora agomba kuba yahabonye, utabishoboye agasezera ku kazi.”
Umurenge wa Nyamirama ni wo uza ku isonga mu kugira abanyamabanga nshingwabikorwa benshi batararaga aho bakorera, kuko bose uko ari bane nta n’umwe wararaga mu kagari ke. Benshi mu banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari batararaga aho bakorera bavuze ko bari gushaka amazu aho bakorera, ndetse kugeza ubwo Kigali Today yakoraga iyi nkuru bamwe ngo bari bamaze kuhabona hasigaje kwimuka.

Umwe mu bakozi b'akarere ka kayonza asobanura ibyavuye mu igenzura ryakorewe utugari n'imirenge
Umwe mu bakozi b’akarere ka kayonza asobanura ibyavuye mu igenzura ryakorewe utugari n’imirenge

Uretse abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bagaragayeho kutarara aho bakorera, hari n’ab’imirenge na bo batarara mu mirenge ya bo nk’uko byavugiwe muri iyo nama. Abo nabo bagiranye inama yihariye n’abayobozi b’akarere, ariko imyanzuro bumvikanyeho ntiramenyekana.

Abayobozi b’inzego z’ibanze beretswe ibibazo byagiye bigaragara muri iryo genzura ryakorewe imirenge n’utugari two mu karere ka Kayonza, ahenshi ikibazo cyagaragaye kikaba ari icy’inama njyanama z’utugari zidakora uko biteganywa n’amategeko, hakaba hari n’akagari ka Kawangire byagaragaye ko kaba katarigeze gakoresha inama njyanama na rimwe.

Abayobozi kandi banibukijwe inshingano bafite mu kubungabunga no gucunga umutekano, cyane cyane bakurikirana niba ibitabo by’abinjira n’abasohoka biba mu midugudu byuzuzwa uko bikwiye, kugira ngo hirindwe icyo ari cyo cyose gishobora guhungabanya umutekano.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaramutse, ibyo ni nkindirimbo kuko igihe mwabivugiye sindabona bishyirwa mu bikorwa, inama zakozwe zivuga ibyo ni nyinshi byaraharutswe rero!

kamali yanditse ku itariki ya: 13-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka