Kayonza: Amazu 40 yashenywe n’imvura

Imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye tariki 20/03/2012 yashenye amazu agera kuri 40 mu murenge wa Ruramira wo mu karere ka Kayonza. Uretse amazu manini abaturage babamo, hangiritse na zimwe mu nsengero zo muri uwo murenge n’urutoki.

Abaturage bavuga ko batunguwe n’iki kiza ku buryo ntaho kwegeka umusaya bafite, dore ko bamwe ibisenge by’amazu ya bo byagiye biguruka bikava ku nzu uko byakabaye. Abaturage bafite amazu yasenyutse burundu bagiye bahungira ku baturanyi babo batesenyewe n’iyo mvura.

Ibisenge by'inzu byaragurutse
Ibisenge by’inzu byaragurutse

Abaturage bo mu mudugudu w’Agasharu mu kagari ka Ruramira bavuga ko inzego z’ubuyobozi zikwiye kubagoboka vuba kuko ubuzima barimo budashimishije na gato.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, kuri uyu wakane tariki 22/03/2012 yihanganishije abo baturage ababwira ko ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza kari gushakisha uburyo bwo gufasha abasenyewe kugira ngo bongere gusakara amazu ya bo.

Urutoki narwo rwarangiritse
Urutoki narwo rwarangiritse

Uretse mu murenge wa Ruramira, iyi mvura yanagije amazu arindwi y’abaturage n’urusengero rumwe mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza, ndetse inangiza amazu n’ibindi bikorwa by’abaturage mu turere twa Kirehe, Gatsibo na Rwamagana.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka