Kayonza: Amatara yashyizwe ku mihanda y’umujyi azatuma ubucuruzi bukorwa amanywa n’ijoro
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, John Mugabo, avuga ko amatara yashyizwe ku mihanda y’umujyi wa Kayonza azatuma ubucuruzi muri uwo mujyi bukorwa amasaha 24 kuri 24.
Mu gutekereza gushyira ayo matara ku muhanda ngo hari hifujwe ko abikorera icyifuzo bajya bakora amasaha yose y’umunsi, ariko hakaba imbogamizi y’uko bidashoboka igihe bakorera ahantu hatabona.
Agira ati: “Muri iki gihe turifuza ko abikorera ku giti cya bo cyangwa abacuruzi bajya bakora amasaha yose, kandi kugira ngo umuntu akore amanywa n’ijoro ni uko aho akorera hagomba kuba hagaragara, aho agenda agende ari ntacyo yikanga.”

Uretse kuba ayo matara azatuma abacuruzi bakora amasaha yose y’umunsi, ngo azanatuma umutekano urushaho gucungwa neza.
By’umwihariko ngo iyo ibinyabiziga bigenda ahantu hari amatara bibyorohera kugenda neza, ndetse n’abantu bagatembera mu ijoro ntakintu kibahutaza kubera umwijima, nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza akomeza abivuga.
Abatuye mu mujyi wa Kayonza bashimishijwe n’ubwiza uwo mujyi usigaye ufite mu masaha y’ijoro. Bamwe batanatinya kuvuga ko watangiye kugira isura nk’uwa Kigali.
Uwitwa Muhoza Sam avuga ko umujyi wa Kayonza mu minsi micye uzaba wabaye umujyi wa kabiri w’igihugu kuko watangiye gusatira uwa Kigali.
Yongeraho ko amasaha yo gutembera agiye kwiyongera cyane cyane ku rubyiruko, kuko benshi batahaga hakiri kare batinya ko bahura n’abagizi ba nabi kubera umwijima wabaga uri muri bimwe mu bice by’umujyi mu masaha y’ijoro.
Gusa hari n’abifuza ko amatara yazanashyirwa ku mihanda yinjira mu “makaritsiye” (quartiers) kuko na ho hasigaye umwijima.
Amatara yashyizwe ku mihanda y’umujyi wa Kayonza ni amatara ari ku rwego mpuzamahanga, ahanini bitewe n’uko yaka mu ibara ry’umuhondo.
Iryo bara ngo rituma abasha kubonesha n’igihe hari ibihu, nk’uko bivugwa na Jean Daniel Mukama ukuriye ikigo cyitwa Technical Sevices Company (TESECOM) cyashyizeho ayo matara ku bufatanye n’ikindi kitwa Entreprise Murenzi Edouard (EME).
Anizeza abaturage ko ayo matara yizewe ku buryo atapfa kugira ikibazo ngo umujyi wa Kayonza usubire mu icuraburindi.
“Izingiro ry’umujyi risa n’iryibagiranye kuko nta rumuri rifite”
Amatara yashyizwe ku ntera ingana n’ibirometero 6,6. Hari ibirometero bitatu ku muhanda ujya i Kigali, ikirometero kimwe ku muhanda ujya i Kibungo, n’ibirometro 2,6 ku muhanda werekeza i Nyagatare.
Gusa mu gushyiraho ayo matara hagiye hasigara intera itari mu nsi ya metero Magana abiri uvuye aho iyo mihanda itatu ihurira, ku buryo ho hasa n’ahasigaye umwijima.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza avuga ko aho iyo mihanda ihurira ari na ho hafatwa nk’izingiro ry’umujyi wa Kayonza hari hasanzwe hari amatara, ariko akaba atabonesha neza nk’ayo mashyashya yashyizwe mu bindi bice bitari birimo amatara.
Ati “No mu izingiro ry’umujyi hari hasanzwe amatara, ariko burya iyo ikintu gishya kije gisa neza, icyari gisanzwe ntiwongera kukibona, kigenda kigaragara nabi.”
Yongeraho ko hari gahunda yo kuvugurura ayo matara na yo akajya ku rwego rumwe n’amatara mashya yashyizwe ku mihanda y’umujyi wa Kayonza. Hari miriyoni zigera kuri 40 zateganyijwe mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2013/2014, akazifashishwa mu kuvugurura amatara ashaje.
Mu gusubiza icyifuzo cy’abaturage bifuza ko hashirwa amatara no ku mihanda yinjira mu “makaritsiye”, umuyobozi w’akarere ka Kayonza avuga ko ibyo byose biteganyijwe muri gahunda y’ibikorwa biteganyijwe mu myaka itanu. Gusa yasabye abaturage gushyira amatara ku mazu ya bo hanze kugira ngo umwijima ugabanuke.
Gushyira amatara kuri ibyo birometero 6,6 by’umujyi wa Kayonza ngo byatwaye amafaranga agera kuri miriyoni 217 nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza abivuga. Yongeraho ko gahunda y’ibikorwa by’iterambere mu myaka itanu izajya kurangira umujyi wa Kayonza warashyizwemo amashanyarazi ahantu hose.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|