Kayonza: Aborozi ba Murundi bahaye abatishoboye inka 32

Aborozi bo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, boroje abaturage 32 batishoboye harimo n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo kubafasha kugira imibereho myiza.

Abahawe inka biyemeje kuzifata neza no kuzibyaza umusaruro
Abahawe inka biyemeje kuzifata neza no kuzibyaza umusaruro

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 10 Kamena 2023, kibera mu Murenge wa Murundi Akagali ka Buhabwa.

Izi nka uko ari 32 zahawe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye ndetse n’abandi batishoboye mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Kayonza, ariko hakaba higanjemo abo mu Murenge wa Murundi.

Inka zo koroza aba baturage bazihawe biturutse ku cyemezo cyafashwe n’aborozi bo mu Karere ka Kayonza, cyane cyane abo mu Mirenge yiganjemo ubworozi bw’inka.

Aborozi bavuga ko iki gikorwa kizakomeza
Aborozi bavuga ko iki gikorwa kizakomeza

Uwavuze mu izina ry’itsinda ry’aborozi batanze inka, Rugangazi Evariste, yavuze ko nk’aborozi bashatse kunganira Leta mu kuzamura imibereho y’abatishoboye, bahitamo gukora mu byo batunze kugira ngo amajyambere asaranganywe.

Ati “Twebwe turi abatunzi dufite inka, twaricaye twese dusanga twatanga inka uko umuntu ashoboye tukoroza bagenzi bacu. Urumva Akarere kari gafite umuhigo wo gutanga inka ariko ubufatanye bwacu nako bwatumye ku zari ziteganyijwe harengaho 20, kandi ubu bufatanye tuzabukomeza.”

Umwe mu bahawe inka, Rukwavu Callixte, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ashima Leta ihora ishakira abaturage bayo imibereho myiza binyuze muri gahunda zitandukanye.

Dr. Kamana yashimiye aborozi kuba bafasha Leta mu kuzamura imibereho y
Dr. Kamana yashimiye aborozi kuba bafasha Leta mu kuzamura imibereho y’abatishoboye

Avuga ko iyi nka igiye kumubera umuyoboro w’iterambere n’imibereho myiza ye n’abamukomokaho.

Yagize ati “Ngiye kubona amata yo kunywa n’ifumbire nkabona ibintunga jye n’umuryango wanjye, kandi byinshi ugereranyije n’ibyo nabonaga ntakoresheje ifumbire.”

Mukamanzi Pascasie na we wahawe inka, avuga ko ubundi yahingaga ntabone umusaruro kubera kutabona ifumbire y’imborera, kuba abonye inka bikaba bigeye kumufasha kwihaza mu biribwa.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Kamana Olivier, yabwiye RBA ko kuva iyi gahunda yo koroza inka imiryango itishoboye yatangira mu 2006, imaze gufasha imiryango myinshi kwikura mu bukene.

Ati “Iyi gahunda yafashije Abanyarwanda benshi kurwanya imirire mibi no kubaho neza muri rusange. Iyo umuntu yorojwe abona amata n’ifumbire ndetse akanitura inka, ikagera kuri mugenzi we bityo abantu bakazamukira rimwe.”

Kuzamura imibereho y
Kuzamura imibereho y’abatishoboye ngo ni intego y’aborozi

Dr Kamana avuga ko n’umukamo wagiye uzamuka ku buryo bushimishije, ndetse n’imibereho y’abazitunze irushaho kuba myiza.

Inka zagabiwe abaturage batishoboye 32, zije ziyongera kuri 26 zari zaratanzwe mu kwezi gushize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka