Kayonza: Abikorera ngo bazakora ibishoboka byose Gen. Karenzi Karake agaruke mu Rwanda
Abagize urugaga rw’abikorera mu karere ka Kayonza barasaba ibihugu by’amahanga guhagarika ibikorwa byo gusuzugura u Rwanda no kurusubiza inyuma. Babivuze tariki 05Nyakanga 2015 ubwo bakoraga urugendo rwo kwamagana ifatwa rya Lt. Gen Karenzi Karake uherutse gufatirwa mu gihugu cy’Ubwongereza kugira ngo ashyikirizwe inkiko.
Hari hashize iminsi hirya no hino mu Rwanda humvikana Abanyarwanda bamagana iryo tabwa muri yombi, kuri iyi nshuro abikorera bakaba bongeye kwamagana icyo gikorwa bita ko kigayitse. Bavuga ko guta muri yombi Lt. Gen Karenzi Karake nta kindi bigamije uretse gusubiza u Rwanda inyuma.

Gafaranga Vincent ukorera mu murenge wa Mukarange yavuze ko bababazwa n’uko hirya no hino mu bihugu by’i Burayi hari abantu bakurikiranyweho ibyaha bikomeye kandi bazwi badatabwa muri yombi, ariko umuntu nka Lt. Gen Karenzi Karake wagize uruhare mu kubungabungabunga amahoro mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Africa akaba ari we utabwa muri yombi.
Ati “Ikidutanganza kinatubabaza ni uko hari abantu bashinjwa ibyaha bikomeye bari mu Bufaransa n’Ubwongereza ariko badafatwa, barangiza bagafata Gen Karenzi. Imyaka yose yamaze muri Sudani mu bikorwa by’amahoro batamurega ibyaha uyu munsi nibwo batangiye kubibona?”
Urukiko rwa Westminster mu Bwongereza nyuma y’impaka nyinshi tariki 25 Kamena 2015 rwafashe icyemezo cyo kurekura Lt. Gen Karenzi Karake, ariko rutegeka ko atanga amafaranga abarirwa muri miriyari y’amafaranga y’u Rwanda y’ingwate kugira ngo ajye yitaba urukiko.

Abagize urugaga rw’abikorera mu karere ka Kayonza ngo biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo Lt. Gen Karenzi Karake azagaruke mu Rwanda nk’uko umuyobozi w’urwo rwego Safari Steven abivuga.
Mu byo bateganya gukora harimo gukomeza kugaragaza akarengane u Rwanda n’abayobozi b’u Rwanda bakorerwa n’ibihugu by’amahanga. Baranateganya gukusanya amafaranga muri gahunda yiswe “Ishema Ryacu” kugira ngo iyo ngwate urukiko rwasabye iboneke.
Igikorwa cyo gukusanya ayo mafaranga giteganyijwe tariki 08/07/2015 mu mirenge ya Mukarange na Kabarondo.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|