Kayonza: Abayobozi n’abaturage bubakiye abasenyewe n’imvura

Abayobozi ku rwego rw’intara y’Uburasirazuba n’akarere ka Kayonza bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza, tariki 24/03/2012, mu gikorwa cy’umuganda wo gusana amazu y’abasenyewe n’imvura ivanze n’umuyaga.

Muri uwo muganda, abayobozi n’abaturage bazamuye ibisenge ku mazu icumi mu yashenywe n’umuyaga banazirikisha imikwege ibyo bisenge kugira ngo umuyaga utazongera kubitwara.

Abaturage bubakiwe muri uwo muganda bavuze ko bashimishijwe n’uko ubuyobozi bwababaye hafi mu byago bari bahuye na byo; nk’uko byavuzwe na Higiro Evariste, umwe mu baturage bubakiwe.

Abaturage basenyewe n’iyo mvura yibasiye ibice bitandukanye by’intara y’Uburasirazuba tariki 20/03/2012 bagiye gucumbika mu baturanyi kugeza ubwo bafashwaga gusana amazu ya bo mu gikorwa cy’umuganda.

Umuyobozi w’intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette, yashimiye abaturage uburyo bakomeje gufatanya mu bihe bikomeye bacumbikira abaturanyi babo bahuye n’ibyago.

Mu murenge wa Ruramira, iyo mvura ivanze n’umuyaga yibasiye cyane utugari twa Buhoro n’Agasharu, hasenyuka amazu agera kuri 40 ndetse urutoki rungana na hegitari 23 na rwo rurangirika.

Kugeza ubu imibare itangwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza igaragaza ko ibyangijwe n’iyo mvura byose hamwe bifite agaciro kangana n’amafaranga miliyoni enye.

Imiryango yasenyewe n’iyo mvura yahawe imfashanyo zirimo ibiringiti, amajerekani, amabase, ibitenge, n’imikeka.

Uretse kuba abo bayobozi bifatanyije n’abaturage mu gusana amazu yangijwe n’imvura, banacukuye imyobo izaterwamo ibiti igihe imvura izaba yaguye.

Guverineri Uwamariya yasabye abaturage kuzatera ibyo biti avuga ko ari imwe mu ngamba zo guhangana n’umuyaga wibasiye amazu ya bo.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbanje kubazuhuza mwiriweho,igitekerezo cyajye numvako abaturage bakuwe mu ishyamba rya Gishwati bakwitabwaho kuko bamerewe nabi inzara irabishe,nadangije nshimira presidant Kagame ko h=ahora arimaso kandiko azagiruko abagenzamurakoze.

gasana yanditse ku itariki ya: 26-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka