Kayonza: Abayobozi basabwe kurushaho gukora cyane

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba abayobozi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Kayonza, gukora cyane muri uyu mwaka kurusha uko bakoze mu wushize, kuko hari aho bitagenze neza.

Guverineri Gasana yavuze ko umuyobozi mwiza ahangayikishwa n'ibitagenda neza akabikemura
Guverineri Gasana yavuze ko umuyobozi mwiza ahangayikishwa n’ibitagenda neza akabikemura

Yabibasabye ku wa Kabiri tariki ya 10 Mutarama 2023, mu ruzinduko rw’iminsi itatu agirira muri aka Karere, aho aganira n’abayobozi mu byiciro bitandukanye ndetse n’abavuga rikumvikana ku ngamba zo kwihutisha iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Muri uru ruzinduko, Guverineri Gasana yagiranye ibiganiro n’abayobozi kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku rwego rw’Umurenge, ndetse n’abavuga rikumvwa bo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabare.

Guverineri Gasana yasabye aba bayobozi ko uyu mwaka mushya wa 2023, uba uwo gukora cyane hagamijwe kugera ku cyerekezo cyo kugira umuturage utekanye, uteye imbere kandi ufite imibereho myiza.

Yagize ati “Gushima nta kibazo kuko ibyiza birivugira ariko burya niyo waba ukora ukagira 95%, ya 5% isigaye iba ihangayikishije, guhura namwe rero ni ukugira tuganire turebe aho bipfira. Kayonza muri ku mwanya wa 27 mu bwishingizi bw’inka mu Turere twose, Ejo Heza muri ku mwanya wa 28, Mutuelle 20, kandi ibi ni ibipimo biremereye kubikemura, bisaba imbaraga nyinshi kurusha izo mwashyiragamo.”

Yabasabye gukora cyane no guharanira kuzamura ibipimo; haba mu gushishikariza abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza, imisanzu ya EjoHeza, gushishikariza aborozi gushyira inka mu bwishingizi, kugira isuku n’isukura ndetse no guharanira kugira umutekano w’abantu n’ibyabo.

Abayobozi mu nzego biyemeje kurushaho gukora cyane bitandukanye n'uko bakoraga
Abayobozi mu nzego biyemeje kurushaho gukora cyane bitandukanye n’uko bakoraga

Umunsi wa kabiri w’uruzinduko ku wa Gatatu tariki ya 11 Mutarama 2023, yarukomereje mu Murenge wa Mwili, aho agirana ibiganiro n’aborozi muri gahunda y’icyumweru cy’ubukangurambaga bwahariwe iterambere ry’ubworozi bwiswe Terimbere Mworozi’, bugamije kongera umukamo mu bwinshi no bwiza.

Aborozi bakaba basabwe kurushaho gukorera inzuri, kuko bikiri hasi ndetse no gufatira amatungo yabo ubwishingizi.

Aborozi by’umwihariko basabwe gucika ku ngeso yo koneshereza bagenzi babo no kurushaho kwicungira umutekano hamwe n’amatungo yabo, kugira ngo barusheho kwiteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka