Kayonza: Abayobozi basabwe guhagurukira ikibazo cy’abana bitwa ‘Inkoko’

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kayonza, SP Gilbert Kaliwabo, arasaba abayobozi mu nzego z’ibanze guhagurukira ikibazo cy’abana batiga, cyane mu Mirenge ya Rwinkwavu na Murundi bitwa Inkoko, ari nabo bavamo imparata zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Abayobozi mu nzego z'itandukanye basabwe guhagurukira ikibazo cy'abana bitwa Inkoko
Abayobozi mu nzego z’itandukanye basabwe guhagurukira ikibazo cy’abana bitwa Inkoko

Yabitangaje wa Kane tariki ya 24 Kanama 2023, mu nama mpuzabikorwa y’Akarere yahuje abayobozi guhera ku Mudugudu kugera ku rwego rw’Akarere.

Agaruka ku mutekano, SP Kaliwabo yavuze ko wifashe neza muri rusange, ariko nanone hari ibyaha bitandatu byagaragaye cyane kurusha ibindi, birimo gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa, konesha n’ibindi.

Ati “Ibyiganje ni icyaha cy’ubujura cyane imyaka n’amatungo, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane urumogi na kanyanga, amakimbirane mu bashakanye, gusambanya abana, konesha imyaka cyangwa kuragira mu mashyamba ya Leta ndetse no gukubita no gukomeretsa.”

Imirenge yagaragayemo ibi byaha ahanini ni iya Mwiri na Ndego ku cyaha cyo konesha, ndetse n’ibiyobyabwenge cyane urumogi ku kiyaga cya Kibare, naho amakimbirane mu ngo aboneka cyane mu Murenge wa Kabare. Ubujura bugaragara cyane mu Murenge wa Mukarange, mu gihe Umurenge wa Murundi na Rukara hagaragaye cyane gukubita no gukomeretsa.

Amasaha ibi byaha byakunze kugaragaramo ni ay’ijoro ku bujura, gukubita no gukomeretsa, naho konesha bikorwa mu rukerera mu gihe gusambanya abana byagiye bikorwa ku manywa, igihe ababyeyi baba bagiye mu mirimo bagasiga abana mu ngo.

Mu bantu bafatiwe muri ibi byaha abenshi ngo ni urubyiruko kurusha abakuze.

Avuga ko hashyizweho gahunda yo kugira isibo izira icyaha, ndetse hagashyirwaho abantu bakurikirana ibiyikorerwamo ku manywa ndetse na nijoro, ibi byaha byacika burundu.

SP Kaliwabo kandi yasabye abayobozi guhagurukira ikibazo cy’abana batiga kandi bagejeje imyaka, bagaragaye cyane mu Mirenge ya Murundi na Rwinkwavu bahawe izina ry’Inkoko.

Yagize ati “Dufite abana muri Murundi na Rwinkwavu bitwa Inkoko, iyo akuze yitwa imparata, ubwo aba azamuwe mu ntera ariko ntabwo ariko dukwiye kuzamura mu ntera abana bacu. Dufite amashuri, dufite uburezi twahawe ku buntu n’Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu cyacu.”

Akomeza agira ati “Dufate ingamba kandi tuniyemeze gufata bariya bana basubizwe mu mashuri, abatarageza igihe cyo kwiga bajyanwe mu ngo mbonezamikurire, ntabwo abana batoya bajya gucukura amabuye, ntibajya mu birombe.”

SP Kaliwabo yavuze ko abana bose bagomba kuba bari ku ishuri aho kuba mu birombe
SP Kaliwabo yavuze ko abana bose bagomba kuba bari ku ishuri aho kuba mu birombe

Umuyobozi w’inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Murenge wa Ndego, Nejejwenayo Felicien, avuga ko nk’urubyiruko bihaye intego yo gukumira ibiyobyabwenge binyura ku cyambu cya Kibare, ku buryo bashyizeho abantu bagicunga umunsi ku wundi.

Yagize ati “Ku cyambu cya Kibare ahahurira aba Tanzaniya ndetse hakabera isoko, ari naho bavuze hambukira urumogi, uyu munsi twahapanze urubyiruko dufatanyije n’abakorerabushake (Youth Volunteer), turimo turacunga umutekano dufatanyije n’abandi babishinzwe.”

Mu bindi abayobozi basabwe gushyiramo imbaraga ni ubukangurambaga bwo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, ikibazo cy’abantu bifite batajya bakora irondo ahubwo bagaha amafaranga abaribarira, bagerayo bakisinzirira kubera ko baba bananiwe kubera imirimo y’ingufu baba bavuyemo.

Hari kandi n’ikibazo cy’abafite amacumbi, batajya bandika abo bacumbikira, ahanagaragajwe ko hari abayamaramo igihe kinini, kandi batazwi n’ubuyobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka