Kayonza: Abayobozi barasabwa guha ijambo abaturage muri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” kugira ngo babohoke

Abayobozi mu nzego z’ibanze bo mu karere ka Kayonza ngo bakwiye guha ijambo abaturage muri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, kugira ngo bavuge ibyababaje kubera amateka u Rwanda rwanyuzemo bityo babohoke.

Ibi byavuzwe na Depite Safari Theoneste ubwo hatangizwaga ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda mu bayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Kayonza tariki 22/11/2013, kugira ngo na bo bayimanure ku nzego zo hasi.

Depite Safari arasaba abayobozi guha ijambo abaturage muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda kugira ngo babohoke.
Depite Safari arasaba abayobozi guha ijambo abaturage muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda kugira ngo babohoke.

Ibyo biganiro byitabiriwe n’abayobozi bakorera ku karere ka Kayonza, abashinzwe irangamimerere mu miring, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’abagize sosiyete sivile.

Depite Safari yavuze ko mu kumanura gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu baturage, abayobozi badakwiye kubikora nk’abategetsi ba kera bashyiraga igitugu ku baturage, asaba ko byazakorwa abayobozi baha ijambo abaturage bakavuga akabari ku mutima kuko ari bwo bazabasha gukira ibikomere bafite.

Bamwe mu bayobozi batangije ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda i Kayonza.
Bamwe mu bayobozi batangije ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda i Kayonza.

Ati “Turimo guhura aba bantu kugira ngo na bo bagende basakaze mu baturage Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ariko atari ukugenda nka bya bindi bya kera by’abategetsi.

Bagende bahe ijambo abaturage bavuge akabari ku mutima, babohoke bavuge ibyababaje turebe ibikwiye gukosorwa bikosorwe”

Ibi biganiro byatangiye kuri uyu wagatanu biramara iminsi ibiri abayobozi bagahita batangira kumanura ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda mu baturage.

Abayobozi bitabiriye ibyo biganiro bavuga ko na bo bazabimanura ku rwego rw’umudugudu bakabanza kubiganira n’abakuru b’imidugudu kimwe n’abavuga rikijyana, kugira ngo bigere mu baturage inzego zose z’ubuyobozi zibyumva kimwe nk’uko bivugwa na Christine Ingabire uyobora akagari ka Kawangire mu murenge wa Rukara.

Abayobozi bo mu karere ka Kayonza mu biganiro bya Ndi Umunyarwanda.
Abayobozi bo mu karere ka Kayonza mu biganiro bya Ndi Umunyarwanda.

Yongeraho ko inzego zose nizimara kugira imyumvire imwe kuri Ndi umunyarwanda bizatuma byoroha guha abaturage urubuga rwo gutanga ubuhamya bw’ibyo bazi, kuko buri muyobozi mu rwego ayobora azaba yamaze gusobanukirwa n’intego za Ndi Umunyarwanda.

Depite Safari yavuze ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” atari gahunda y’inzaduka nk’uko bamwe bashobora kubikeka, kuko yatangiye kuva kera. Yavuze ko yatangiye mu biganiro nyungurana bitekerezo byabereye mu biro bya Perezida mu kwezi kwa 5/1998 kugeza mu kwa 3/1999.

Yongeraho ko abaturage b’i Kayonza n’Abanyarwanda muri rusange bakwiye kwakiriza amaboko yombi gahunda ya Ndi Umunyarwanda, kuko ari gahunda ije kubafasha gukira ibikomere yimika Ubunyarwanda aho kwimika amacakubiri nk’uko byakozwe mu butegetsi bwa mbere ya Jenoside.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka