Kayonza: Abayobozi b’inzego z’ibanze barasabwa guha agaciro abaturage kuko ari bo bakoresha ba bo
Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Kayonza barasabwa kurushaho gutanga serivisi nziza ku baturage no kuzirikana ko uretse kuba abaturage ari abagenerwabikorwa ari na bo bakoresha b’ababyobozi, kuko ngo badahari n’ubuyobozi butabaho nk’uko umuyobozi w’ako karere abivuga.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, yongeye kubyibutsa abayobozi bayoborana kugira ngo bajye bashishikarira guha serivisi nziza abaturage hagamijwe kuzamura igipimo cy’imiyoborere n’imitangire ya serivisi muri ako karere.
Ati “abayobozi b’inzego z’ibanze dukorera abaturage. Tugomba kubaha serivisi nziza kuko turiho ku bwa bo, twicaye mu biro kubera bo kandi turiho kubera bo. Badahari ntacyo twaba dukora. Nibyo biro ntacyo twaba tubikoramo”.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere ku mitangire ya serivisi n’imiyoborere bwagaragaje ko imitangire ya serivisi mu karere ka Kayonza itameze nabi muri rusange, ariko nanone ngo haracyari ibyo abayobozi bakwiye gushyiramo imbaraga kugira ngo birusheho kugenda neza.
Aha ni ho umuyobozi w’akarere ka Kayonza ahera ashishikariza abo bayobozi kurushaho kunoza imikorere ya bo ndetse no guharanira kujya mbere kuko ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bwakorewe ku baturage bigaragaza ukuri hagendewe ku buryo bakirwa n’abayobozi igihe bagiye gusaba serivisi.
Cyakora bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bavuga ko kuba serivisi zitaranoga ku gipimo cy’ijana ku ijana biterwa n’uko bagihura n’imbogamizi zitandukanye, zigatuma batabasha gutanga serivisi uko bikwiye.
Muri zo ngo harimo kuba hari nk’utugari tunini mu karere ka Kayonza, ku buryo bitorohera abanyamabanga nshingwabikorwa kuzenguruka bene utwo tugari ngo bagere ku muturage ukeneye serivisi ku gihe, bagasaba ko bafashwa kubona inyoroshyangendo kandi na zimwe mu nshingano bahabwa zirenze ubushobozi bwa bo bakazigabanyirizwa.

Iki kibazo cy’inyoroshyangendo mu kwezi gushize abayobozi abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Kayonza bakigarutseho ubwo bamurikirwaga ibyavuye mu bushakashatsi ku mitangire ya serivisi n’imiyoborere.
Icyo gihe Dr. Felicien Usengumukiza, umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere yavuze ko icyo kibazo kizwi kandi gifite ishingiro kuko muri izo nzego hakenewe gushyirwamo imbaraga n’ubushobozi, ariko ngo byose bikaba bijyana n’amikoro y’igihugu akiri make.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
umuturage niwe mukoresha wumuyobozi, kuko tutatanze iyo misoro aba bayobozi ntibahembwa aba baturage batariho abayobozi bajyaho gukora iki? ariko natwe baturage tujye tubaha abayobozi twitoreye kuko kutabubaho kutumva ibyo batumbira nukwitesha agaciro twebwe ubwacu
abayobozi bagomba kubaha abaturage kuko nibo babatora bityo rero iyo batabahaye servise nziza baba batandukiriye igihango