Kayonza: Abaturage ntibavuga rumwe ku bwigenge u Rwanda rwabonye mu 1962

Bamwe mu batuye mu karere ka Kayonza bemeza ko u Rwanda rwabonye ubwigenge mu 1962, mu gihe hari abavuga ko ubwigenge bwabonetse mu Rwanda nyuma y’urugamba rwo kubohoza igihugu rwakozwe na FPR-Inkotanyi.

Ikiboko n’imirimo y’agahato abazungu bakoreshaga Abanyarwanda mu gihe cy’ubukoloni, ni bimwe mu bituma bamwe bemeza ko u Rwanda rwabonye ubwigenge mu 1962, kuko icyo kiboko n’imirimo y’agahato bitongeye kubaho.

Ngirabakunzi Silivani ukora akazi ko gupagasa mu murenge wa Rukara avuga ko kuvaho kw’icyo kiboko n’imirimo y’agahato byabaye intambwe ya mbere igana ku bwigenge.

Ati “Nanjye mbyumva mu mateka ariko numva ko ikiboko n’imirimo y’agahato byari birembeje Abanyarwanda. Abazungu bagisubira iwabo icyo kiboko cyavuyeho Abanyarwanda baba babonye ubwigenge bariruhutsa”.

Nubwo Ngirabakunzi avuga ko u Rwanda rwabonye ubwigenge mu 1962, hari abatemeranywa na we bakavuga ko ubwo bwigenge bwari ubwo mu mpapuro gusa kuko bwakurikiwe n’itotezwa rya bamwe mu Banyarwanda bazira uko baremwe.

Abatuye i Kayonza ntibavuga rumwe ku munsi w'ubwigenge bw'u Rwanda.
Abatuye i Kayonza ntibavuga rumwe ku munsi w’ubwigenge bw’u Rwanda.

Kuba bamwe mu Banyarwanda batarahise bagira ijambo mu gihugu cya bo ndetse bakacyirukanwamo, ni ikimenyetso kigaragaza ko nta bwigenge Abanyarwanda bari bafite, kabone n’ubwo bari barabuhawe, nk’uko bivugwa na Mukakarisa Vestine w’i Nyamirama.

Ati “Ubwose wahera hehe uvuga ngo Abanyarwanda babonye ubwigenge muri 1962 n’amarira n’imiborogo byari mu Rwanda aho bamwe birukanwaga mu rwababyeye abandi bakicwa? Nta bwigenge bwari buriho. Ubwigenge tubukesha FPR yazanye amahoro mu Rwanda ubu tukaba dutekanye nta kibazo”.

Mukakarisa yongeraho ko igikenewe cyane ari uko Abanyarwanda barushaho gushyira imbaraga mu gukora bakigenga no mu bukungu, kuko kutihaza mu bukungu ari byo bituma abategetsi b’i Burayi basuzugura Abanyafurika.

Ibyo abihurizaho na Kalisa Emmanuel uvuga ko u Rwanda rutaragera ku bwigenge ijana ku ijana kuko rutaragera ku rwego rwo kwihaza ijana ku ijana.

Ati “Nitugera ku rwego dushobora kugira ingengo y’imari idakeneye inkunga ziva hanze tuzaba twamaze kubona ubwigenge nyabwo. Turagenda tubigeraho buhoro buhoro ugendeye kuri gahunda Leta ishyiraho nk’iriya y’ikigega cy’Agaciro. Izatuma twigeza kure”.

Benshi mu bo twavuganye bashima intambwe u Rwanda rugezeho, bakavuga ko kuba Umunyarwanda ajya aho ashatse kandi agatura aho ashatse mu gihugu nta nkomyi, ari ikimenyetso cy’ubwigenge u Rwanda rufite kugeza ubu.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka