Kayonza: Abaturage ntibaha Kagame amahirwe yo kuyobora, ahubwo baramusaba ko abaha amahirwe agakomeza kubayobora
Ni kenshi hagiye humvikana Abanyarwanda basaba ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho kugeza ubu yahinduka, kugira ngo bahe Perezida wa Repubulika Paul Kagame amahirwe yo gukomeza kuyobora nyuma y’uko azaba arangije manda ze ebyiri yemererwa n’iryo tegeko.
Gusa bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza ngo ntibemeranya n’abavuga ko bashaka guha Perezida Kagame amahirwe yo gukomeza kuyobora, ahubwo ngo ni bo bamusaba ko yabaha amahirwe akemera gukomeza kuyobora Abanyarwanda bashingiye ku byo amaze kubagezaho nk’uko Havugiyaremye Lameck abivuga.

Yagize ati “Mu by’ukuri si we turi guha amahirwe, kuko ari we ushaka amahirwe ni we wakabaye ari kubisaba kandi si we uri kubisaba. Twebwe ahubwo ni amahirwe tumusaba kuduha ngo yemere akomeze kutuyobora kugira ngo dukomeze dutere imbere.”
Mu gihe abadepite bumvaga ibitekerezo by’abaturage bo mu Murenge wa Ndego kuri uyu wa 20 Nyakanga 2015 ku bijyanye no guhindura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga n’izindi ngigo zirirmo zitajyanye n’igihe, abatanze ibitekerezo bose bakomeje gushimangira ko iyo ngingo yakurwaho Perezida Kagame akazayobora kugeza igihe azumva intege zimubanye nkeya.

Bimwe mu byo bamushimira ngo ni uko yabatuje mu Murenge wa Ndego batari bafite aho baba. Uwo murenge bawutujwemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko wari igice cya Pariki y’Akagera, nyuma yo kuwutuzwamo bakaba baranashyiriweho uruzitiro rukumira inyamaswa za pariki zabahohoteraga.
Gusa kimwe mu byo bibukira kuri Perezida Kagame ngo ni gahunda y’isaranganya kuko wasangaga hari abantu bigwijeho ubutaka abandi batabugira, Leta igafata icyemezo cy’uko Abanyarwanda bose bagomba kubusaranganya.

Nubwo bamwe mu batuye mu Murenge wa Ndego ari bakuru, hari abasanga imyaka babayeho mbere y’uko u Rwanda rwibohora yarabapfiriye ubusa bitewe n’uko batangiye kwibona nk’abantu mu myaka 21 ishize nk’uko Nsabimana Emmanuel abivuga.
Uretse kuba abaturage ba Ndego bifuza ko Perezida Kagame akomeza kubayobora, ngo banifuza ko yazabasura bakamubona imbonankubone kuko benshi babona amafoto ye mu binyamakuru gusa, kandi bafite amashimwe menshi bamugezaho baramutse bamwiboneye.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
president turamushyigikiye nakomeze ayobore igihugu ni umugabo rwose pe!