Kayonza: Abaturage baravuga ko ingingo y’i 101 atari inkunga amahanga ategekesha u Rwanda
Bamwe mu baturage bo mu kagali ka Musumba mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza, bavuga ko nta shyanga na rimwe rikwiye kugira ijambo ku ngingo ya 101 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda, kuko “ari imigambi y’Abanyarwanda ari na bo bagomba kumenya uko bayigenza.”
Byavuzwe n’uwitwa Murangira Abdalaziz mu muvugo urata ibigwi bya Perezida Kagame kuri uyu wa gatanu tariki 31 Nyakanga 2015, ubwo intumwa za rubanda zumvaga ibitekerezo by’abaturage b’uwo murenge ku bijyanye no kuvugurura itegeko nshinga.

Yavuze ko Abanyarwanda ari bo bashyizeho itegeko nshinga kandi ari na bo bashobora kurivugurura cyangwa bakarihindura burundu igihe babonye ko ari ngombwa, nta wundi muntu n’umwe ubyivanzemo.
Murangira kimwe n’ibihumbi by’abaturage bo mu murenge wa Nyamirama bitabiriye gahunda yo gutanga ibitekerezo ku ngingo ya 101 y’itegeko nshinga bagaragaje iterambere bagezeho kuva Perezida Kagame atangiye kuyobora u Rwanda, ariko by’umwihariko ngo bakamushimira ko yita ku nyungu z’Abanyarwanda bose atarobanuye nk’uko abamubanjirije babikoraga.

Bose basabye ko iyo ngingo y’itegeko nshinga ivugururwa, Perezida Kagame agakomeza kuyobora u Rwanda kugeza igihe azumva atagifite imbaraga nk’uko bamwe babitanzemo ibitekerezo.
Mukamboneko Donata ati “Rwose uwo musaza wacu agomba kutuyobora kugeza ashaje, nagera kuri iyo myaka yo gusaza azaduhamagara atubwire ati Banyarwanda mbashimiye icyizere mwangiriye ndabona hageze ko abandi bansimbura.”
Ku bijyanye n’abazasimbura Perezida Kagame mu gihe azaba agaragaje ko atagishoboya kuyobora, benshi mu batanze ibitekerezo basabye ko hazakurikizwa manda z’ubuyobozi kugira ngo babanze bareme icyizere mu Banyarwanda nk’uko Perezida Kagame na we yabikoze.

Bamwe bavuze ko uwazamusimbura yazahabwa manda y’ubuyobozi y’imyaka itanu yakora neza bakabona kumwongeza izindi manda, nanone atakora neza agasimbuzwa abandi.
Cyakora abo baturage bavuze ko bizeye ko mu gihe Perezida Kagame azaba yumva atagifite imbaraga zo kuyobora azaba yarateguye undi muntu ushoboye wo kumusimbura, ku buryo iterambere ry’u Rwanda ritazahungabana.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
amahanga ntabwo ashobora kudutegeka kubyo dukora bityo iyi ngingo izahindura ku neza yacu nk’abanyarwanda