Kayonza: Abaturage ba Ndego bashyikirijwe ibikorwa byatwaye asaga Miliyoni 147Frw
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Mubarakh Muganga, kuri uyu wa Kane tariki 3 Nyakanga 2025, yifatanyije n’abayobozi batandukanye gutaha ibikorwa byo gushyikiriza amazi meza abaturage mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Ndego mu Mudugudu wa Kamahoro, ibikorwa byose babagejejeho bikaba byatwaye asaga Miliyoni 147Frw.

Ibikorwa remezo byashyikirijwe abaturage birimo ibigega bibiri bifite ubushobozi bwo kubika metero kibe 20 z’amazi.
Hari n’umuyoboro w’amashanyarazi yifashishwa mu kuzamura ayo mazi aturuka ku isoko iri mu kiyaga cya Kibare, aho abaturage bari basanzwe bahavoma amazi atari meza nyuma yo gukora n’urugendo rurerure, bitewe n’ibura ry’amazi muri ako gace.
Gen. Mubarakh yabwiye abaturage ko iki gikorwa kibaye mu gihe Igihugu cyizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 31, uzaba tariki ya 4 Nyakanga.
Ati "Ni gahunda idasanzwe yamaze hafi amezi atatu kandi ikora ku bikorwa bitandukanye, harimo n’ibikorwa by’ubuzima, kugira ngo imibereho y’aturage bacu igende neza".
Gen. Mubarakh avuga ko kuva mu ntangiriro y’iki gikorwa hahujwe imbaraga hagati y’Ingabo na Polisi by’u Rwanda, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, abaturage b’u Rwanda n’inzego z’umutekano zo mu bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Gen. Mubarakh avuga ko intego y’inzego z’umutekano harimo kuzamura imibereho y’abaturage, hanitabwa ku kubungabunga umutekano n’umutuzo bishingira ku iterambere ry’Igihugu.
Ati "Muri aya mezi atatu ashize twiboneye ubwacu ishyirwa mu bikorwa n’icyerekezo byashyizweho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame".
Akomeza avuga ko icyerekezo cyatangiriye ku rugamba rwo kwibohora gishimangira ko inzego z’umutekano zacu, zigombga kuba inkingi n’iterambere ry’u Rwanda, zikorana bya hafi n’abaturage n’izindi nzego z’umutekano.
Gen. Mubarak avuga ko imikoranire hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage, ari byo byagejeje Igihugu ku iterambere.
Yashimiye abaturage uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu, abasaba kubungabunga ibikorwa remezo bahawe abasaba kubibyaza umusaruro kugira ngo bikomeze kubateza imbere.

Gen. Mubarakh yasabye abaturage bo mu Murenge wa Ndego gukomeza kurangwa n’isuku, no gukomeza mu cyerekezo cyiza cy’Igihugu cyabo.
Abaturage bo muri uyu murenge bavuga ko kwegerezwa amazi meza ari igikorwa kije kubakemurira ikibazo kinini bari bafite.
Nyinawabasindi Fautine avuga ko bari bafite ikibazo cy’amazi meza, kuko bavomaga mu kiyaga bagakurizamo kurwara indwara ziterwa n’umwanda.
Ufashijemahoro Marie na we avuga ko amazi y’ikiyaga yatumaga barwara inzoka, ndetse n’abana bagakerererwa ishuri, kubera urugendo rurerure bakoraga bajya kuvoma amazi y’ikiyaga.
Mu gusoza iki gikorwa, Gen. Mubarakh Muganga mu izina ry’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, yagabiye inka umukecuru Nimukuze Madeleine w’imyaka 70 na Mukansanga Perine, naho itorero ryasusurukije ibirori rihabwa ihene 10.
Yasabye itorero ko bazajya borozanya hagati yabo ndetse bakajya baguramo ibikoresho byo kujya bakomeza gususurutsa abantu mu birori bitandukanye.
Ibikorwa byashyikirijwe abaturage bo muri uyu murenge byuzuye bitwaye 147,560,980Frw. Uyu muyoboro uzaha amazi abaturage ibihumbi 3,000 ukazanaha ikigo cy’ishuri gifite abanyeshuri 2,625.


Inkuru zijyanye na: kwibohora 31
- Irebere uko ibirori bya ‘APR ku Ivuko’ byari byifashe ku Mulindi w’Intwari
- APR ku Ivuko: Ibirori bibereye ijisho ku Mulindi w’Intwari (Amafoto)
- 2025: Ingabo na Polisi bubakiye abatishoboye inzu 70, bavura abasaga ibihumbi 40
- Ribara uwariraye - Ikiganiro cyihariye n’umuvugizi wungirije wa RDF
- Kuzahura urwego rw’ubuzima, guhangana n’ubukene nyuma ya Jenoside… Ikiganiro na Dr Vincent Biruta
- Vincent Biruta, umuganga watangiranye n’Igihugu cyashakaga umuti w’ubukene
- Imbaga y’abantu yataramiye i Gikoba ahari indake ya Perezida Kagame
- Uruhare rwa Radio Muhabura mu kubohora u Rwanda: Ikiganiro na Mwewusi Karake na Assoumpta U. Seminega
- Dutemberane Ingoro y’ Amateka y’Urugamba rwo Kubohora u Rwanda
- Radiyo Muhabura yafashije Inkotanyi gutsinda urugamba - Assoumpta U. Seminega
- Ku Mulindi w’intwari: Habayeho Radiyo Muhabura
- Kwibohora31: Nyagatare habaye urugendo rugana aho Inkotanyi zafashe bwa mbere
- Inkuru ya Dr. Rwigema, umwe mu Baminisitiri muri Guverinoma yatangiriye ku busa
- Dutemberane mu rugano ahavukiye Radio Muhabura, aho Ingabo za RPA zahinduriye amayeri y’urugamba
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|