Kayonza: Abatujwe mu mudugudu w’abasigajwe inyuma n’amateka ngo bafite ibibazo by’imirire mibi kubera kutagira amasambu

Bamwe mu bagize imiryango y’Abasigajwe inyuma n’amateka yatujwe mu mudugudu wa Kiyovu mu kagari ka Musumba mu murenge wa Nyamirama wo mu karere ka Kayonza ngo bafite ibibazo by’imirire mibi baterwa no kuba batagira amasambu ahagije yo guhinga.

Benshi mu batuye muri uwo mudugudu ngo amaramuko bayakesha kubumba inkono no guca inshuro, bakavuga ko leta ikwiye kubagoboka ikabaha amasambu bazajya bahinga bakihaza mu biribwa.

Benshi mu batuye muri uwo mudugudu ngo amaramuko bayakesha kubumba no guca inshuro.
Benshi mu batuye muri uwo mudugudu ngo amaramuko bayakesha kubumba no guca inshuro.

Uretse kuba muri uwo mudugudu hari abana bgaragaza ibimenyetso by’imirire mibi, hari n’abantu bakuru bigaragaraho. Bashima leta kuba yarabubakiye amazu meza bagahabwa n’amashanyarazi, ariko ngo bafite ikibazo cy’uko nta masambu bafite bakoreraho ibikorwa by’ubuhinzi ngo biteze imbere nk’abandi Banyarwanda.

Abo baturage bagituzwa muri uwo mudugudu ngo leta yabatije ubutaka bwo guhingaho ariko ngo ntacyo bwabamariye kuko uretse kuba ari buto ugereranyije n’imiryango bugomba gutunga ngo ntibwera. Bamwe ngo ntibanabwitaho kuko bakeka ko leta izabwisubiza bitewe n’uko batabuhawe burundu. Ibyo ngo bituma batabasha kweza byinshi bishobora kubabeshaho cyane cyane mu gihe cy’amapfa nk’uko uwitwa Nyiramandarara yabidutangarije.

Abasigajwe inyuma n'amateka bo mu mudugudu wa Musumba ngo bafite ibibazo by'imirire mibi baterwa no kutagira amasambu yo guhinga.
Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu mudugudu wa Musumba ngo bafite ibibazo by’imirire mibi baterwa no kutagira amasambu yo guhinga.

Ati “Dufite inzara rwose baduhaye umurima muto cyane duhingamo ibigori cyangwa ibishyimbo. Ibyo twezamo ntacyo bitumarira biba ari bike cyane kandi ntabwo batwemerera kujya gukura ibumba ngo tubumbe nkuko twari tumenyereye.”

Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirama, Bizimana Claude, avuga ko icyo kibazo cy’ibimenyetso by’imirire mibi bigaragara ku batujwe mu mudugudu wa Kiyovu w’Abasigajwe inyuma n’amateka kizwi n’ubuyobozi. Akavuga ko hari ibiri gukorwa kugira ngo bagishakire ibisubizo.

Avuga ko bafatanyije n’umushinga Higa Ubeho ukorera muri uwo murenge batangiye gahunda yo kwereka abo baturage uburyo bakora uturima tw’igikoni no gutegura indyo yuzuye kugira ngo bahashye indwara ziterwa n’imirire mibi.

Uyu muyobozi anavuga ko atemeranya n’abo baturage ku byo bavuga by’uko batahawe amasambu, kuko ngo bagituzwa muri uwo mudugudu babaruwe bagatizwa amasambu ya leta hagendewe ku mubare w’abantu bagize buri muryango. Yongeraho ko ubuyobozi bunafite gahunda yo kubaha amasambu ya bo bwite.

Cyakora bamwe mu batuye hafi y’uwo mudugudu na bo bavuga ko abawutujwemo badashaka guhinga kuko ngo bavuga ko atari ibintu bamenyereye. Abo baturage ngo bahora basaba ubuyobozi ko bwabaha uburenganzira bagakomeza umwuga wa bo wo kubumba kuko ngo ari wo bamenyereye.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka