Kayonza: Abari abakozi b’amakomini barishyuza ibirarane by’imishahara
Abakoreye amakomini yahindutse Akarere ka Kayonza barasaba ubuyobozi bw’akarere kubishyura ibirarane by’imishahara yabo batishyuwe.
Hashize imyaka igera kuri itatu ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza busabye abafitiwe ibyo birarane gutanga dosiye zikubiyemo ibigaragaza imyenda bishyuza kandi ngo barazitanze nk’uko Bizimungu Ignace wari umushoferi w’icyari Komini Kayonza abivuga.

Ati “Twagiye twandika mu bihe bitandukanye twishyuza, izo dosiye zose tuzishyikiriza Akarere ka Kayonza, ariko kugeza ubu hashize imyaka itatu tutarishyurwa.”
Bizimungu avuga ko we na bagenzi be bakoreraga amakomini bamaze gutanga izo dosiye bijejwe ko zigiye kwigwaho bagahabwa amafaranga yabo, ariko nyuma yo kuzitanga ngo bategereje ko bishyurwa amaso akaba yaraheze mu kirere.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Mugabo John, avuga ko hari abantu benshi bagaragaje ko bakoreye amakomini yahindutse Akarere ka Kayonza, ariko bamwe muri bo ngo ntibagaragaje ibyangombwa byose byari bikenewe kugira ngo bishyurwe ibyo birarane bavuga.
Gusa, avuga ko n’abatanze dosiye zujuje ibisabwa akarere atari ko kagomba kubishyura kuko katabifite mu nshingano. Akarere ngo gafite inshingano yo kwishyura ibirarane by’abari abakozi b’uturere kuva mu 2001 hamaze kujyaho uturere, naho abakoreye amakomini bakazishyurwa na Minisiteri y’Imari.

Agira ati “Uterere twishyura abari abakozi b’uturere guhera mu 2001. Ariko mbere y’icyo gihe hakiriho amakomini ibyo birarane ntabwo bibazwa uturere, bireba Minisiteri y’Imari.”
Uyu muyobozi avuga ko dosiye z’abakoreye amakomini zujuje ibyangombwa zashyikirijwe Minisiteri y’Imari, agasaba abafitiwe ibyo birarane kuba bategereje kugeza igihe iyo minisiteri izaba yamaze gusuzuma dosiye zabo bakabona kwishyurwa.
Cyakora, ngo abakozi bari ab’Akarere ka Kabarondo batanze dosiye zuzuye bo bamaze kwishyurwa nk’uko uyu muyobozi abyemeza.
Nta mubare nyawo w’abakoreye amakomini yavuyemo Akarere ka Kayonza bafite dosiye zujuje ibisabwa kugira ngo bishyurwe ibirarane byabo twabashije kubona, ariko iki kibazo ngo kirareba abakoreye amakomini yose yo mu gihugu ku buryo dosiye zabo nizimara kwigwaho bashobora kuzahita bishyurwa.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
BISHYURWE.KUKO.BAKOZE (UZAZE.)RUGENDABALI.TUKUBWIRE.BYINSHI