Kayonza: Abapasiteri 7 bimitswe biyemeje guhangana n’ibiyobyabwenge bihagaragara

Abo bapasiteri 7 bimitswe biyemeje guhangana n’ibiyobyabwenge ngo bigaragara hirya no hino mu Mirenge aho batuye.

Abapasiteri barindwi bimitswe biyemeje guhangana n'ibiyobyabwenge muri aka karere.
Abapasiteri barindwi bimitswe biyemeje guhangana n’ibiyobyabwenge muri aka karere.

Abo bapasiteri 7 bimitswe n’ikigo cy’ishuri Victorious Academy,barimo Bishop mukuru 1 ubahagarariye bazafatanya kuyobora urusengero batangije rushyashya rwitwa “Victorious Life Church” kuri uyu wa 19 Kanama 2017.

Umushumba mukuru wagizwe Bishop Musisi Bob Charles akaba n’umuyobozi w’icyo kigo avuga ko icyo gikorwa kizagirira akamaro akarere kose muri rusange.

Nyuma y'uko Apotre Ngarambe Aimable waturutse i Burundi asiga amavuta Bishop Musisi Bob Charles na we yasize amavuta abapasiteri batandatu.
Nyuma y’uko Apotre Ngarambe Aimable waturutse i Burundi asiga amavuta Bishop Musisi Bob Charles na we yasize amavuta abapasiteri batandatu.

Yagize ati “Nka Bishop nifuza cyane kubona umuntu areka gukora ikibi ajya mu byiza, ibikorwa byiza by’iterambere dukorera abaturage ni ukugira ngo imibereho yabo ibe myiza bityo roho nzima iture mu mubiri muzima.

Yavuze ko ari yo mpamvu batangije ishuri ry’imyuga bavana abana b’urubyiruko mu buraya, mu burara, kugarura abana bataye ishuri, ndetse n’abirirwa banywa ibiyobyabwenge kubera kubura ibyo bakora.

Abahawe ubupasiteri barahiriye kuzuzuza inshingano zabo.
Abahawe ubupasiteri barahiriye kuzuzuza inshingano zabo.

Muri abo bapasiteri harimo abagore batatu n’abagabo bane bazafatanya gukora umurimo w’Imana wo kubwiriza ubutumwa.

Bavuga ko bazibanda cyane ku kurwanya ibiyobyabwenge, ndetse n’amakimbirane mu miryango, nk’uko umwe mu barahiye Pasiteri Mukakinani Jeanne D’arc yabitangaje.

Ati “Ikibazo cy’ibiyobyabwenge iwacu mu Murenge wa Kabarondo aho ntuye kirahari, njya mbona kenshi polisi iza ikabatwara nkabona ari ibibazo.”

Abitabiriye umuhango.
Abitabiriye umuhango.

Avuga ko n’umugabo we ari Pasiteri aho ngo bazajya bakora ibiterane, bagatanga ubutumwa ahahurira abantu benshi ndetse bakigisha abaturage urugo ku rundi, uburyo bwo kwirinda ibiyobyabwenge n’amakimbirane.

Habineza Emmanuel avuga ko asanzwe abwiriza ubutumwa, ariko ngo kuba yasizwe amavuta y’ubushumba, azarushaho kuwunoza akaba umugaragu w’abo ayobora akigisha abantu benshi bashoboka ijambo ry’Imana.

Yavuze ko ngo babona abantu benshi banywa ibiyobyabwenge harimo n’abasore bane banywa ibiyobyabwenge yazanye kumva ubutumwa bwiza, ngo yizeye ko bazahinduka na bo bakazazana abandi.

Nk’abashumba ngo bakaba bizeye ko imbaraga n’umurava batangiranye bizahindura abantu benshi bakava mu byaha,bikabagirira akamaro ubwabo ndetse n’igihugu, ngo kandi bakazabona n’ubwami bw’ijuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntabwo njya nemera ibyo abanyamadini bavuga ko ari imana ibasiga amavuta.Urugero,uyu Bishop mushya,yasizwe AMAVUTA n’undi muntu from Burundi.Ubwo ngo ni imana yamusize amavuta!!!
Ikindi ntemeranya n’aba Pastors,ni ibi bihaye byo kugira Pastors b’ABAGORE,nyamara BIBLE ibitubuza ahantu henshi.Bisome muli Abefeso 5:22 na 1 Timote 2:12.Muli 1 Abakorinto 14:34,35,havuga ko biteye isoni yuko umugore ayobora itorero.IMPAMVU nyamukuru ituma amadini ashyiraho Pastors b’abagore,nuko harimo amafranga.Nubwo abantu bavuga ibya Gender,imana yo ivuga ko "A woman must be submitted to her husband".Kubera ko UMUGABO ari "Chef w’UMUGORE" (1 ABAKORINTO 11:3).Hari ibintu byinshi bizarimbuza abanyamadini kubera gukunda ifaranga.

KABAKA Joel yanditse ku itariki ya: 22-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka