Kayonza: Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya barasabwa uruhare ku mazu bubakirwa
Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya batuye mu Karere ka Kayonza barasabwa kugaragaza uruhare rwa bo mu iyubakwa ry’amazu bazatuzwamo. Amazu bubakirwa yubakwa n’umuganda rusange w’abaturage, ariko rimwe na rimwe abubakirwa ntibagaragara muri bene uwo muganda.
Kuba bamwe mu birukanywe muri Tanzaniya batagaragara mu miganda yo kububakira ngo biterwa n’uko baba bagiye gushaka imibereho, nk’uko bivugwa na Musengimana Vincent.
Agira ati “Abagabo bose baragiye kubera inzara. Benshi bagiye Gabiro gushaka akazi ko kuragira, abandi bagiye gushaka akazi ko guhinga, ni yo mpamvu ubona abitabira umuganda ari bake”.

N’ubwo abatagaragara mu muganda wo kububakira bivugwa ko baba bagiye gushaka imibereho, umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwibambe Consolée avuga ko bakwiye gushaka imibereho, ariko bakanibuka no kwifatanya n’abaturage bagiye kubaha umuganda.
Yongeraho ko kutifatanya n’abagiye kubaha umuganda ari bibi kuko bica intege abandi baturage na bo bakaba bareka kwitabira umuganda.
Ati “Niba twakoze umuganda badahari na bo ngo berekane ahabo bagire uruhare icyo gihe usanga bica intege abandi bazaga kubaha umuganda. Twabasabaga ko bahaha ariko na none bakibuka no kugaruka kugira ngo baze bafatanye n’abandi kuzamura amazu ya bo”.

Bamwe mu bubakirwa ntibagaragara mu muganda, ariko abagerageza kwifatanya n’abandi baturage bemeza ko bazi agaciro k’uwo muganda bahabwa, ku buryo ngo bumva ari inshingano za bo kugaragaza uruhare rwa bo muri uwo muganda nk’uko Musengimana akomeza abivuga.
Gahunda yo kubakira Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya batuye mu karere ka Kayonza yahujwe n’iy’ibikorwa byo kwita ku rubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye ruri mu biruhuko, bikaba byaratangiriye mu Murenge wa Mwili.
By’umwihariko ibikorwa by’urugerero ku banyeshuri barangije amashuri yisumbuye na byo ngo bizibanda kuri gahunda zo kubakira abo Banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya, ababyeyi bakaba bashishikarizwa kujya bohereza abana muri ibyo bikorwa.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|