Kayonza: Abanyarwanda 20 batahutse bava mu gihugu cya Tanzaniya

Abanyarwanda 20 babaga mu gihugu cya Tanzaniya batahutse kuri uyu gatatu tariki 07/08/2013 binjiriye mu murenge wa Ndego, umwe mu mirenge y’akarere ka Kayonza uhana imbibe n’igihugu cya Tanzaniya.

Abo batahutse bari baragiye muri Tanzaniya hagati y’umwaka wa 2008 na 2009, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ndego, Nsoro Alex Bright yabidutangarije.

Bamwe muri abo batahutse bari abo mu mirenge ya Kabare na Murama yo mu karere ka Kayonza. Imodoka ngo zahise zibatwara muri iyo mirenge ya bo kugira ngo basubizwe mu miryango bakomokamo.

Mu murenge wa Ndego ngo hasigaye umuryango umwe w’abantu batandatu bakomoka mu karere ka Musanze. Mu gihe bategereje kujyanwa i Musanze, biteganyijwe ko kuri uyu wa kane bajyanwa mu murenge wa Rukara ahateguwe hazajya hakirirwa Abanyarwanda batahutse bava mu gihugu cya Tanzaniya.

Abatahutse kuri uyu wagatatu bavuze ko hari abandi Banyarwanda basize inyuma bategereje amato, kuko nta nzira y’ubutaka iri ku gice gihana imbibe n’umurenge wa Ndego. Biteganyijwe ko abo na bo bagera mu Rwanda kuri uyu wakane.

Abazatahukana inka bateguriwe aho zizajya

Abayobozi batandukanye barimo abakozi ba Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi, abo ku ntara y’Uburasirazuba n’akarere ka Kayonza basuye umurenge wa Ndego tariki 07/08/2013 bareba aho Abanyarwanda bazajya bakirirwa mbere yo gusubizwa mu miryango bakomokamo no gushaka uburyo bwo gutuza abadafite imiryango.

Abazatahuka ngo bazajya bakirirwa mu kagari ka Kiyovu ko mu murenge wa Ndego mbere yo gusubizwa mu miryango ya bo, abatayifite bakazatuzwa nyuma. Abo bayobozi banasuye ikibaya cyitwa Humure kizajya gishyirwamo amatungo y’abatahutse mu gihe hazaba hari abatahutse bafite inka cyangwa andi matungo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ndego yadutangarije ko aho abo Banyarwanda bazakirirwa hagiye kuzanwa ibikoresho by’ibanze birimo za shitingi n’ibigega byo kubikamo amazi bazaba bakoresha mu gihe abafite imiryango bazaba bategereje kuyisubizwamo, abatayifite na bo bagashakirwa aho batuzwa.

Hari abandi Banyarwanda bategerejwe batahuka kuri uyu wakane bakazaba bageze mu murenge wa Ndego, ariko umubare wa bo nturamenyekana nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge abivuga.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka