Kayonza: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bizihije isabukuru y’imyaka 25
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Kayonza bizihije isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR Inkotanyi umaze ubayeho. Mu kwizihiza iyo sabukuru ku rwego rw’akarere ka Kayonza, abanyamuryango bamuritse ibyo bagezeho birimo gukemura ibibazo by’abaturage kubakira abatishoboye no kuboroza.
Muri gahunda yo korozanya, abanyamuryango ngo batanze inka zigera kuri 86, ihene 216 ndetse n’ingurube 54 ku batishoboye mu rwego rwo kubafasha kubona ifumbire. Banubakiye kandi abatishoboye 16, ndetse banabagurira za matora n’ibindi bikoresho byo mu ngo.
Intumwa ya Rubanda mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Depite Theoneste Safari Begumisa, yavuze ko nta mpamvu n’imwe yabuza abanyamuryango ba FPR n’Abanyarwanda muri rusange kwishimira iyi sabukuru y’imyaka 25 ukurikije aho umuryango FPR wavanye u Rwanda n’Abanyarwanda.

Birakwiye kwibuka uburyo abantu bari barambuwe uburenganzira bwa bo, imiborogo yari mu Rwanda, uburyo umuntu yabanzaga gusaba uburenganzira bwo kujya gusura umuvandimwe we kubera ko badatuye muri segiteri imwe nk’uko Depite Safari yabivuze.

Ibyo ngo bikwiye gutuma Abanyarwanda batekereza ku mumaro FPR Inkotanyi wagize mu gukuraho izo nzitizi zari zarashyiriweho abantu bamwe zibabuza gutera imbere, nk’abandi bose kandi banganya uburenganzira ku gihugu cya bo.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bitabiriye ibyo birori byo kwizihiza isabukuru, bavuze ko kuba umunyamuryango nyawe atari ukubyirata, ahubwo ari ukurangwa n’ibikorwa byiza kandi byubaka Abanyarwanda bose.

Mu kwizihiza iyo sabukuru, abatsinze mu marushanwa y’imikino, imbyino n’indirimbo ku rwego rw’akarere ka Kayonza bahawe ibihembo bya bo, hahembwa abantu batatu ba mbere muri buri cyiciro.
Akarere ka Kayonza ni ko kabimburiye utundi turere tw’intara y’uburasirazuba mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’umuryango FPR INkotanyi.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|