Kayonza: Abanyamadini barasaba imfashanyigisho ku burere mbonera gihugu
Abanyamadini bo mu karere ka Kayonza barasaba guhabwa imfashanyigisho ku burere mbonera gihugu no kwegerwa n’abayobozi kugira ngo babashe guha inyigisho nziza abayoboke b’amadini yabo.
Babisabye nyuma y’ibiganiro bahawe na komite mpuzabikorwa y’uburere mboneragihugu ku rwego rw’akarere ka Kayonza kuri uyu wakane tariki 14/06/2012.
Abo banyamadini bahuguwe ku burere mboneragihugu, demokarasi ndetse n’imiyoborere myiza binyuze mu matora. Bahawe ibyo biganiro nka bamwe mu bantu bahura n’imbaga nyamwinshi y’abaturage , kugira ngo bajye banigisha abaturage kumenya guhitamo icyabagirira akamaro aho kuyoborwa n’amarangamutima n’ibinyoma.
Abo banyamadini bavuze ko bishimiye inyigisho bahawe, ariko bamwe muri bo bavuga ko bafite imbogamizi yo kutagira ubumenyi buhagije ku nyigisho z’uburere mboneragihugu.
Basabye ko mu mahugurwa bazategurirwa hazibandwa cyane ku rubyiruko kuko usanga umubare munini w’abayoboke b’amadini ari urubyiruko. Abanyamadini bahuguwe bagera kuri 42.
Guhugura abo banyamadini biri muri gahunda ya komisiyo y’amatora aho isanzwe itanga ibiganiro byibanda ku burere mboneragihugu, demokarasi n’imiyoborere myiza binyuze mu matora ku bantu mu byiciro bitandukanye.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|