Kayonza: Abantu batatu bongeye gufatanwa amafaranga y’amiganano

Abasore batatu bafatanywe amafaranga y’amiganano mu mukwabo wakozwe mu ijoro rya tariki 23/04/2012, bafatirwa mu gasantere kitwa Video ko mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza.

Abo basore banafatanywe akamashini n’imiti bavuga ko bifashisha mu gukora ayo mafaranga. Mu mafaranga bafatanywe higanjemo inoti z’amafaranga 2000, ariko bakavuga ko n’iz’ibihumbi bitanu bazikora, banavuga ko bari bamaze gukora amafaranga y’amiganano ibihumbi 250.

Abo basore bavuga ko izo noti bafatanywe zapfubye kuko zidasa neza n’inoti zisanzwe. Banavuga ko bafata inoti imwe bakaba ariyo bigana dore ko inoti z’inyiganano bafatanywe zose zifite nimero isa.

Abo basore uko ari batatu ubu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza.

Ikibazo cy’abantu bafatanwa amafaranga y’amiganano muri ako karere giteye inkeke; nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, abivuga.

Uyu muyobozi arasaba amakoperative yo kuzigama no kugurizanya (Sacco) zikorera muri ako karere kuba maso, akanazishishikariza gushaka utumashini dusuzuma amafaranga kugira ngo zitazatezwa igihombo n’ayo mafaranga y’amiganano.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza yanaburiye abaturage kuba menge bakajya babanza kugenzura inoti bahabwa.

Ni ubwa kabiri mu karere ka Kayonza hafatirwa abantu bafite amafaranga y’amiganano mu gihe kitageze ku cyumweru kuko uheruka gufatwa yafashwe tariki 20/04/2012 mu murenge wa Mukarange. Icyo gihe yafatanywe amafaranga y’amiganano ibihumbi 102.

Ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’amafaranga y’amiganano ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, kandi ikoreshwa ry’ayo mafaranga ridindiza ubukungu bw’igihugu kuko bituma ifaranga ry’igihugu rita agaciro; nk’uko Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, Supt. Theos Badege, aherutse kubivuga.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka