Kayonza: Abantu 3842 bashyikirije akarere amabaruwa asaba ko itegeko nshinga rivugururwa
Abaturage bo mu byiciro bitandukanye mu Karere ka Kayonza, tariki 14 Gicurasi 2015, bashyikirije umuyobozi w’akarere, Mugabo John, amabaruwa bandikiye inteko ishinga amategeko, basaba ko ingingo y’101 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda yavugururwa.
Iyo ngingo igena manda ebyiri ku mukuru w’igihugu, bamwe mu baturage bakabifata nk’inzitizi yababuza kongera gutora perezida, Paul Kagame, mu yindi manda kandi bakimukeneye.
Abanditse ayo mabaruwa ni abagize urwego rw’abikorera, koperative y’abakarani, iy’abamotari ndetse n’iy’abahinzi b’umuceri yo mu Murenge wa Murundi. Bose icyo bahurizaho ni uko iyo ngingo yavugururwa kugira ngo bazongere batorere perezida Kagame kuyobora indi manda.

Kakuze Drocelle yagize ati “Turashaka rwose ko iyo ngingo ihinduka kuko [iwacu] muri Murundi nta mugore wari uzi kuvuga, ntawari uzi kwambara ariko ubu turi abagore bateye imbere tubikesha perezida Kagame”.
Bimwe mu byo aba baturage bashimira umukuru w’igihugu harimo kuba yarateje imbere urwego rw’abikorera, ndetse akaba akora ibishoboka byose ngo abashoramari bo mu bindi bihugu baze gushora imari ya bo mu Rwanda.
Ikirenzeho ariko ngo ni umutekano u Rwanda rufite ku buryo abaturarwanda bashaka icyabateza imbere nta nkomyi. Aha ni ho umuyobozi w’urwego rw’abikorera mu Karere ka Kayonza, Safari Steven, ahera avuga ko icyifuzo cya bo kiramutse cyubahirijwe baba baguye ahashashe.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza yakiriye ubutumwa bw’abo baturage avuga ko ari uburenganzira bwa bo guhitamo icyo babona kibabereye. Yabijeje ko azabugeza mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda bitarenze ku wa mbere tariki ya 18 Gicurasi 2015.
N’ubwo bamwe mu baturage bakomeje kugaragariza umukuru w’igihugu ko bifuza ko yazongera akayobora u Rwanda muri manda itaha, Perezida Kagame aherutse gutangariza abanyamakuru ko uruhande ahagazemo ari urw’abifuza ko itegeko nshinga ritahinduka, ariko anavuga ko mu gihe abifuza ko ryavugururwa bagaragaza impamvu zifatika kandi bakabimwumvisha mu buryo budashidikanywaho na bo icyifuzo cya bo yacyumva.
Abikorera basinye kuri iyi baruwa ni 1375, iy’abakarani isinywaho n’abantu 80, iyanditswe n’abamotari basinyeho ari 150, mu gihe iy’abahinzi b’umuceri iriho imikono y’abantu 2237.



Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko iyi politike iri gukinwa ni bwoko ki ?
ibyifuzo by’abanyarwanda bigomba kubahirizwa bityo inzitizi ziri mu ngingo y’101 zikavaho tugatora Paul Kagame
NDABIKUNZE RWOSE!!!
abanayarwanda bakomeze bashyikirize ubusabe bwabo ko ingengo ya 101 yahindurwa maze inzego zibanze zizazishyikirize inteko rwose
Birababaje abantu bose bose bafite ubwoba ,bakutse umutima ,nibyo bana ba mamantimuzire kuvuga ntaho mwabicikira. aliko nibyo ntirumveko ntacyo ndusha abandi