Kayonza: Abandi banyarwanda 17 batahutse bava muri Tanzaniya

Abanyarwanda 17 babaga mu gihugu cya Tanzaniya batahutse mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 08/08/2013 binjiriye mu murenge wa Ndego wo mu karere ka Kayonza. Abo batahutse baje biyongera ku bandi 20 batahutse tariki 07/08/2013 na bo binjiriye mu murenge wa Ndego.

Amakuru ava mu murenge wa Ndego aravuga ko muri abo batahutse kuri uyu wa kane harimo 10 bo mu mirenge ya Ndego, Kabare na Rwinkwavu yo mu karere ka Kayonza, batanu bo mu karere ka Kirehe, umwe wo mu karere ka Musanze n’umwe wo mu karere ka Gatsibo.

Abakomoka mu mirenge ya hafi bahise bajya mu miryango ya bo abandi bakaba bacumbikiwe muri Ndego.

Abanyarwanda babaga mu gihugu cya Tanzaniya bakomeje gutahuka nyuma y’aho icyo gihugu cyashyizeho itegeko ry’uko abanyamahanga bagituyemo mu buryo bunyuranye n’amategeko bagomba kuba bakivuyemo biterenze tariki 10/08/2013.

Leta y’u Rwanda iratangaza ko yiteguye kwakira Abanyarwanda bose bazava muri Tanzaniya nk’uko bivugwa na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka