Kayonza: Abahagarariye urubyiruko bakwiye kuba intangarugero mu kwitabira umurimo

Abahagarariye inzego z’urubyiruko mu karere ka Kayonza barasabwa kuba aba mbere mu kwitabira umurimo kugira ngo babere intangarugero urundi rubyiruko bahagarariye.

Ntibishoboka ko wabwira abo uhagarariye ngo bakore kandi bakubona buri munsi nawe ntacyo ukora; nk’uko Mwiseneza Jean Claude uyobora ikigo cy’urubyiruko cya Kayonza abivuga.

Avuga ko urubyiruko rukwiye gushishikarira kwihangira imirimo, ariko bigahera mu baruhagarariye kugira ngo babere abandi urugero.

Umuyobozi w'ikigo cy'urubyiruko cya Kayonza arasaba abahagarariye urubyiruko guha urugero abo bayobora mu bijyanye no kwitabira umurumo.
Umuyobozi w’ikigo cy’urubyiruko cya Kayonza arasaba abahagarariye urubyiruko guha urugero abo bayobora mu bijyanye no kwitabira umurumo.

Ati “Ntawe utanga icyo adafite, birasaba ngo twebwe dukangurira urubyiruko gukora tube ari twe dufata iya mbere kugira ngo natwe tubigereho. Niba ndi umuyobozi w’urubyiruko nkaba nirirwa nta kazi nkora, ntabwo nzajya gukangurira urubyiruko ngo rukore kandi nanjye rubona ntacyo nkora”.

Yavuze ko hari amahirwe menshi akikije urubyiruko rw’i Kayonza ariko rukaba rutayabyaza umusaruro. Urugero ni nk’ikiyaga cya Gishanda cyegereye Parike y’Akagera kimwe n’ibindi biyaga biboneka mu karere ka Kayonza nka Rwakigeri bitabyazwa umusaruro kandi byakabaye byinjiriza urubyiruko ruramutse rwishyize hamwe.

Mwiseneza avuga ikiyaga cya Gashanda gishobora guterwamo amafi, cyangwa aho kiri hagatunganywa hakaba ahantu nyaburanga ku buryo abantu bashobora kujya bava gusura Parike bakabanza kuharuhukira mbere y’uko bakomeza urugendo.

Abahagarariye urubyiruko mu karere ka Kayonza biyemeje kuba intangarugero ku bo bahagarariye.
Abahagarariye urubyiruko mu karere ka Kayonza biyemeje kuba intangarugero ku bo bahagarariye.

Anavuga ko hari imishinga mito mito urubyiruko rusuzugura kandi itanga amafaranga menshi agasaba abaruhagarariye guhumuka bakamenya ibyateza imbere urubyiruko muri rusange.

Ati “Ibihumyo n’amagi usanga byarabuze mu mahoteri kandi abantu barabikunda cyane, wanareba ugasanga ubworozi bw’inkoko cyangwa ubuhinzi bw’ibihumyo butagoye. kuri ibyo abantu basuzugura twagera kure”.

Abahagarariye inzego z’urubyiruko mu karere ka Kayonza bavuga ko bagiye gukora iyo bwabaga bagateza imbere urubyiruko barushishikariza gukora no guhanga imirimo, nk’uko bivugwa na Havugimana Alexandre uhagarariye urubyiruko rwo mu murenge wa Kabare.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka