Kayonza: Abagoronome bahawe amapikipiki y’akazi bakayagurisha bagiye gukurikiranwa

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bwatangaje ko abagoronome bahawe amapikipiki y’akazi bakayagurisha bagiye gukurikiranwa kuko ari ukunyereza umutungo wa Leta; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, abivuga.

Yagize ati “Niba Leta iguhaye amafaranga ngo ugure ipikipiki izakorohereza mu kazi kawe, amafaranga ntuyakoreshe icyo yagenewe ukayashora muri gahunda zawe bwite, ibyo ni ukunyereza umutungo wa Leta rwose, abo bantu bagomba gukurikiranwa”.

Umuyobozi w’akarere ntiyavuze igihano kizahanishwa abo bagoronome ariko hari bamwe mu bakozi b’akarere ka Kayonza bavuga ko abo bagoronome bagomba kwirukanwa mu kazi bakanasubiza amafaranga bahawe yo kugura amapikipiki.

Bamwe mu bagoronome 12 b’imirenge igize akarere ka Kayonza bari bahawe amafaranga yo kugura amapikipiki yo kubafasha mu kazi ka bo ntibagura moto ahubwo bayakoresha ibindi. Abandi barayaguze bayashyira mu muhanda kugira ngo ajye atwara abagenzi; abandi barayagura ariko barongera barayagurisha.

Agoronome w’akarere ka Kayonza avuga ko abagoronome batanu bonyine ari bo babashije kugura amapikipiki bakaba bayakoresha mu kazi ka bo.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza yavuze ko imico nk’iyo itakwihanganirwa akaba ariyo mpamvu abo bagoronome bagiye gukurikiranwa bagahanwa kuko banyereje umutungo wa Leta.

Twagerageje kuvugana na bamwe mu bagoronome bivugwa ko bagurishije amapikipiki ariko ntibyadukundira, turacyagerageza.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka