Kayonza: Abagore bayobotse imyuga yabahinduriye ubuzima

Abagore bakorera mu kigo gikorerwarwamo imyuga inyuranye cyiswe ‘Urugo Women’s Opportunity Center’ kiri mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Ibirasirazuba, bavuga ko imibereho yabo imaze guhinduka kuko basigaye bakirigita ifaranga. Ni ikigo gikorerwamo imirimo inyuranye y’ubudozi, ububoshyi ndetse no gutunganya ibikomoka ku mata.

Bakora imipira ikinishwa amaguru kandi ikunzwe
Bakora imipira ikinishwa amaguru kandi ikunzwe

Musaniwabo Devotha, umwe mu bakorera muri iki kigo yari amaze imyaka ibiri mu kuboha ibiseke no kudoda imyenda iciriritse, hamwe no kudoda imipira (ballon) ikinwa mu mupira w’amaguru. Gusa mu mezi ane ashize Musaniwabo yiyunze kuri bagenzi be barindwi mu kigo ‘Women Opportunity Center’, yiga uko ashobora kwikorera umupira wo gukina akoresheje intoki ze.

Iki kigo gifunguye ku bagore bose biyumvamo umwuga wabateza imbere, cyamubereye nk’icyambu ubwo ubumenyi yahakuye mu gukora imipira, bumugeza ku kugurisha umwe muri yo agera kuri Miliyoni y’Amanyarwanda.

Uyu mupira waguzwe na Gianni Infantinho uyobora Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ubwo yari mu nama y’Inteko Rusange ya 73 y’iyi mpuzamashyirahamwe, yabereye mu Rwanda muri Werurwe 2023.

Icyo gihe Infantino yashishikarije buri munyamuryango wa FIFA kugura umupira ku giciro na we yawuguzeho mu rwego rwo gushyigikira umushinga wa FIFA, wo guteza imbere impano z’umupira w’amaguru muri Afurika ndetse n’umuryango mugari.

Aba bagore barashimirwa ibyo bagezeho
Aba bagore barashimirwa ibyo bagezeho

Musaniwabo icyo gihe yishimiye cyane intambwe yari ateye mu buzima bwe. Kugeza ubu, we na bagenzi be bamaze gukora imipira yo gukina irenga 140 bacururiza ku muhanda muremure uva mu Rwanda ujya muri Tanzania, aho iduka ry’ibyo bakora riherereye. Umupira umwe bawugurisha nibura 50,000Frw.

Ibi bikorwa bikomeye bamaze kugeraho byaramamaye mu bitangazamakuru byaba mpuzamahanga n’iby’imbere mu gihugu, ubwo bamurikaga imishinga yabo mu nama ya ‘Women Deliver’ iherutse kubera mu Rwanda. Byamuritswe nk’imwe mu mishinga myiza y’abagore babashije kwiteza imbere mu Rwanda.

Binyuze mu nkunga y’umuryango w’abagore udaharanira inyungu witwa ‘Women for Women, ikigo Women Opportunity Center, gifasha abandi bagore bari mu bukene bo muri Kayonza n’ahandi kwiteza imbere mu mibereho myiza n’ubukungu badashingiye ku bagabo.

Iki kigo cya Musaniwabo na bagenzi be, cyafunguwe mu 2013 kugira ngo gifashe abagore kwitinyuka mu gukora imyuga inyuranye, ndetse ibyo bakoze bakabigurisha bakabona amafaranga.

Baboha amatapi
Baboha amatapi

Gusa kuri ubu, iki kigo cyaragutse kiva ku buboshyi n’ubudozi kigera ku gutunganya amata y’abana azwi nka ‘yoghurt’, kuboha amatapi n’ibindi.

Iyo usuye iki kigo uhasanga byinshi bitandukanye aho bakorera, nko kuba hubatswe kandi hatatswe mu buryo bw’umuco wa Kinyarwanda kandi na byo byarakozwe n’abagore. Ibyo bakora banasobanurira ba mukerarugendo babasura uko bikorwa.

Diane Hensen, mukerarugendo ukomoka muri Denmark yeretswe uko baboha ibikoresho binyuranye arabyishimira cyane, nubwo bwose ageze iwabo bitamworohera na we kubikora.

Yagize ati “Ni ubugeni butera imbaraga zo kumenya icyo umugore ashobora gukora. Nzabigerageza rwose ningera iwacu nubwo bigoye kubona ibikoresho nakenera”.

Mu bijyanye no kudoda, iki kigo gikoreshsha abagore n’abakobwa barenga 10 bari bafite ubushobozi buke. Irafasha Clenia, ni umwe muri abo w’imyaka 21. Yasoje amashuri yisumbuye akavuga ko kuva mu 2022 yashoboye kwibeshaho abikesha amafaranga akorera muri iki kigo. Umushinga wo kuboha amatapi batangiye mu 2022, wo ukoresha abagore 40 baboha kuri komande bahawe.

Umuyobozi Mukuru wa ‘Women Opportunity Center’, Kayihura Kayitesi Vivian, avuga ko iki kigo cyahaye imbaraga abagore kandi ko imishinga myinshi ibyara inyungu bakora, yitezweho kuzamura umusaruro.

Ati “Twakoze gahunda irambye izadufasha kongera umusaruro. Yoghurt ni kimwe mu bicuruzwa byacu bigenda neza kandi uko tuzamuka dushaka no kujya tugemura amata i Kigali”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka