Kayonza: Abagize itsinda YCEG barahamagarira urubyiruko kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere

Urubyiruko rukwiye kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere kuko arirwo mbaraga z’igihugu, nk’uko bivugwa n’abagize itsinda ry’urubyiruko rya YCEG (youth Challenge Entertainement Group) ryo mu karere ka Kayonza.

Babivuze tariki 27/07/2013 ubwo bakoraga umuganda wo gukora isuku mu bice binyuranye by’umujyi wa Kayonza.

Sam Muhozi uyobora iryo tsinda avuga ko hari igihe urubyiruko rutitabira ibikorwa by’umuganda kandi ari uburyo bwiza bwo kubaka igihugu, haba mu guhanga ibikorwa by’iterambere no kubungabunga ibyamaze guhangwa.

Ati “Nta bushobozi dufite ku buryo natwe nk’urubyiruko twahanga igikorwa cy’iterambere cyagirira akamaro abaturage, ariko nibura dushobora gukoresha imbaraga dufite tubungabunga ibikorwa bihari”.

Abagize itsinda YCEG bakoze isuku banasiga amarangi kuri Rond Point ya Kayonza.
Abagize itsinda YCEG bakoze isuku banasiga amarangi kuri Rond Point ya Kayonza.

Yongeraho ko n’ubwo abagize iryo tsinda bahamagarira bagenzi ba bo kugira uruhare mu mu bikorwa by’iterambere, urubyiruko by’umwihariko runakwiye kubungabunga ubuzima bwa rwo kugira ngo ahazaza hazabe heza.

Ibyo ngo babikora birinda ababashuka bakabajyana mu ngeso mbi cyane cyane ku bana b’abakobwa bishora mu busambanyi, n’abahungu bishora mu biyobyabwenge.

Ati “Turabungabunga ibikorwa by’iterambere kugira ngo bizatugirire akamaro. Twese dukwiye kwirinda abadushuka kandi tugakomera ku buzima bwacu twirinda Sida, ni bwo tuzageza igihugu cyacu ahantu hashimishije”.

Banakoze umuganda wo gutunganya ku biro by'akagari ka Kayonza.
Banakoze umuganda wo gutunganya ku biro by’akagari ka Kayonza.

Itsinda YCEG rigizwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri rukabaka 100 rwibumbiye mu matsinda mato akora ibintu binyuranye birimo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kurwanya Sida ndetse no guharanira ubumwe n’ubwiyunge mu rubyiruko no mu Banyarwanda muri rusange.

Urubyiruko rugize iryo tsinda ruvuga ko rwifuza abayobozi ko abayobozi n’babyeyi muri rusange baruba hafi kuko rukeneye inama nyinshi, kugira ngo ruzabashe kugera ku ntego za rwo mu gihe kiri imbere.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ugereranyije uburyo yceg nkurubyiruko ifite umuvuduko udasanzwe muburyo yagura inikorwa nibitekerezo byayo hirya no hino aho ubu yatangiye no kwagukira my bigo byamashuri urugero nka kagarama secondary school,lycée de Kigali na high hill academy ndetse nahandi iteganya henshi byatuma ubona ko ifite ahazaza ukitabira ubutumwa bwayo ndetse ukanabatera ingabo mubitugu ibi ndabikangurira inzega za leta zitandukanye,ibigo by’imari nabikorera ndetse nababyeyi kuko ufasha urubyiruko aba yongerera igihugu imbaraga nkuko abisirsheri bafashaga mose amaboko bamwomgerera imbaraga ngo atananirwa bagahanwa njye kubwange nzayifasha ulo nshonoye wowe se?merry Christmas and happy new year kuri mwese!!!!

manzi didier yanditse ku itariki ya: 25-12-2014  →  Musubize

Nge mbona kugirango urubyiruko rw’ikayonza rutere imbere byumwihariko itsinda rya YCEG nababyeyi babanyakayonza batera ingabo mubittugu ururubyiruko

rewand yanditse ku itariki ya: 21-09-2013  →  Musubize

aba bajene bakwiye gushyigikirwa n’umunyarwanda wese ukunda igihugu.

john yanditse ku itariki ya: 29-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka