Kayibanda Aurore wabaye Miss Rwanda 2012 yapfushije se

Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Kayibanda Ladislas, se wa Kayibanda Aurore yitabye Imana azize uburwayi, akaba yaguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yaragiye kwivuriza.

Nubwo bitazwi igihe uyu mubyeyi yari amaze arwaye, mu ku itariki 3/8/2019 Miss Aurore Kayibanda yashyize ifoto kuri Instagram ye igaragaza umubyeyi we arwaye ameze nk’urembye yegamye mu ntebe z’imisego.

Kayibanda Aurore apfushije se, nyuma y’imyaka irindwi apfushije Musaza we bakurikiranaga witwaga Hirwa Herny, wari umwe mu bari bagize itsinda rya muzika KGB,Hari tariki 01 Ukuboza 2012, ubwo yagwaga mu kiyaga cya Muhazi.

Uyu musaza yitahiye nyuma y’uko umukobwa we amweretse ibirori by’ubukwe mu mwaka ushize wa 2018, bikabera muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho atuye.

Umusaza Ladislas Kayibanda ubyara Miss Aurore hamwe n'umufasha we ubwo bari bitabiriye ubukwe bw'abana babo mu 2018
Umusaza Ladislas Kayibanda ubyara Miss Aurore hamwe n’umufasha we ubwo bari bitabiriye ubukwe bw’abana babo mu 2018

Kayibanda Ladislas watabarutse, yashakanye na Mukazera Olive mu 1981 babyarana abana bane, bakaba bari muri Gahunda yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 babana nk’umugabo n’umugore.

Miss Rwanda 2012 wari umaze umwaka umwe ashyingiranywe na Egide Mbabazi, apfushije se atarashira n’agahinda ka musaza we Henry kuko buri tariki ya mbere y’ukwa 12 yakundaga kugaragaza agahinda aterwa no kuba yarabuze musaza we ndetse yakundaga kubwira itangazamakuru ko kwiyakira bisa n’ibyamunaniye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ihangane sha,Miss Aurore.Niko bigenda.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

gatare yanditse ku itariki ya: 19-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka