Karongi yagayiwe kuba imaze gukoresha 51% gusa by’ingengo y’imari

Itsinda ry’abadepite bo muri Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo banenze kuba Akarere ka Karongi kageze ku kigero cya 51% mu gukoresha ingengo y’imari y’uyu mwaka.

Ni nyuma y’uruzinduko rw’umunsi umwe itsinda ry’abadepite 3 riyobowe na Depite Bazatoha Adolphe, Visi Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo w’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, ryagiriye mu Karere ka Karongi kuri uyu wa 28 Werurwe 2016.

Depite Bazatoha Adolphe (utunze urutoki) avuga ko hasabwa imbaraga zidasanzwe ngo hazibwe icyuho mu ngengo y'imari.
Depite Bazatoha Adolphe (utunze urutoki) avuga ko hasabwa imbaraga zidasanzwe ngo hazibwe icyuho mu ngengo y’imari.

Mu gihe habura amezi atatu gusa ngo umwaka w’ingengo y’imari wa 2015-2016 urangire, iri tsinda rivuga ko ryasanze aka karere kari hasi cyane mu gukoresha ingengo y’imari.

Depite Bazatoha ati “Byonyine imishinga y’amajyambere iri kuri 18, 20%, urumva biri hasi cyane. Budget y’Akarere ihagaze nabi pe, bageze kuri 51% mureba igihe gisigaye.

Amafaranga yinjiye mu mezi umunani abanza ni make ugereranyije no mu yindi myaka yashize, ni make ugereranyije n’intego bihaye."

Munezero Eric, Umuyobozi w’Ubutegetsi n’Abakozi mu Karere ka Kaongi, ari na we wasigaye akora inshingano z’Umuyobozi w’Akarere uri mu Itorero i Gabiro, avuga ko nyirabayazana w’iri kererwa ari ibibazo bagiye bagira mu itangwa ry’amasoko.

Ati "Ikibazo twakigize mu mikoreshereze y’amafaranga ajyanye n’ibikorwa by’iterambere mu mitangire y’amasoko. Hari aho wasangaga site zateguwe gukorerwaho ibikorwa zihinduka, cyangwa amasoko twatangaga akabura abayatsindira."

Akomeza avuga ko hari icyizere kuko amafaranga atarakoreshwa ari agomba kwishyurwa ba rwiyemezamirimo, kandi amasoko bafite yose azarangira mu kwa gatandatu ari na bwo umwaka w’ingengo y’imari urangira.

Iri tsinda ryagiriye Akarere ka Karongi inama yo gushyira imbaraga mu gukurikirana imishinga iri gukorwa ikihutishwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

karongi iranze irananiranye.

jh yanditse ku itariki ya: 30-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka