Karongi: Uwize ububaji arifuza gutaka ibiro bya Perezida
Jean Baptiste Nshimiyimana w’imyaka 30 y’amavuko avuga ko yize amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro aseta amaguru kubera ko ngo kera yahoze yigwamo n’abatsinzwe andi masomo none ubu ngo ageze ku iterambere ku buryo yifuza gutaka ibiro bya Perezida wa Repubulika akoresheje amakaro ava mu mbaho.
Yabitangaje kuri iki cyumweru tariki ya 30 Kanama 2024, ubwo abaturage b’Uturere twa Karongi, Rutsiro na Ngorero bahuriraga i Karongi mu rwego rwo kamamaza umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi.
Nshimiyimana avuga ko yize amashuri asanzwe nyuma akomereza mu y’imyuga n’ubumenyi ngiro mbere bitaga ay’abananiwe amasomo asanzwe yiga ishami ry’ububaji n’ikoranabuhanga mu giti ndetse abona amanota meza amwemerera gukomeza kaminuza.
Avuga ko yaje guhabwa akazi ku ishuri yizeho amashuri yisumbuye amafaranga yahembwaga akajya ayaguramo imbaho yakoragamo ibintu bitandukanye ubu akaba ageze ku kugura imodoka nini yuzuye imbaho.
Agira ati “Mu nama mutugira buri munsi kwihangira imirimo no kwigira byaranyubatse cyane. Amafaranga nahembwaga nayaguraga imbaho ku mutwe nkomeza kwizigamira biva ku rwego rwo kugura imbaho ku mutwe ubu ngera ku modoka, umunsi wa none mbasha kugura imodoka nini ya rukururana.”
Avuga ko mu kazi ke yafashije urundi rubyiruko ku buryo bamaze gukora ibintu byinshi kandi byiza bimwe bakura ku ikoranabuhanga ku buryo basigaye bakora ububaji bujyanye n’igihe.
Avuga ko ikoranabuhanga ribafasha kubona ibishushanyo by’ibyo bifuza gukora ndetse bakanabyereka abakiriya bagahitamo ibyo bifuza ko babakorera.
Bifashishije ikoranabuhanga kandi ngo babasha gutumiza imashini mu bihugu byo hanze batiriwe bajyayo.
Ngo kubera gukora neza amahoteri yo mu Karere ka Karongi yose abaha isoko yo kubakorera inzugi ndetse n’amakaro akoze mu mbaho.
Yasabye umukandida w’Umuryango FPR- Inkotanyi ko yamwemerera mu gihe azaba amaze gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu, akazataka ibiro bye akoresheje amakaro akoze mu mbaho.
Yagize ati “Mfite intumbero nyinshi ariko ikifuzo mfite umunsi wa none, munyemerere muri iyi manda tugiyemo mbisabiye akazi muri Village Urugwiro nze mpatake amakaro yo mu mbaho ku rwego rushimishije.”
Nshimiyimana usigaye ari rwiyemezamirimo avuga ko akazi k’ububaji akora amaze kwiguriramo imodoka nziza bigaragaza iterambere amaze kugeraho.
Kureba amafoto menshi, kanda HANO
Reba ibindi muri izi Videwo:
Videwo: Richard Kwizera & Salomo George
Ohereza igitekerezo
|