Karongi : Usibye Imvura, ijoro rya Noheli ryagenze neza muri rusange

Mu mujyi wa Karongi usibye imvura yatangiye kugwa guhera saa yine z’ijoro rishyira Noheli kugeza mu ma saa saba , nta bindi bibazo byihariye byabayeho kugeza bukeye, nubwo hari bamwe baraye banywa bukabakeraho bituma bagwa mu makosa nayo adakabije cyane.

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburangerazuba SP Vita Amza yabwiye Kigali Today ko muri rusange mu Burengerazuba nta bibazo by’umutekano muke byahabaye kubera ko utubari twafunze kare.

Aho tutafunze naho nko mu mujyi wa Karongi abantu banyweye bitonze kubera ko n’imvura yari yabazirikiye ahantu hamwe bigatuma abantu batarara bagenda ijoro ryose.

Umujyi wa Karongi witeguye Noheli ufite urumuri ruhagije.
Umujyi wa Karongi witeguye Noheli ufite urumuri ruhagije.

Hari n’abatagize amahirwe yo kwizihiza Noheli uko bari babiteganyije, urugero nk’umugabo wafashwe n’abashinzwe umutekano mu muhanda atwaye imodoka yasinze kandi iruhande rwe huzuyemo n’izindi bigaragara ko yari afite gahunda yo gukomeza kunywa bukira.

Uwo mugabo uzwi ku izina rya John wo ku Mubuga yafatiwe imbere ya station Kobil mu mujyi wa Karongi rwagati, ababibonye bavuze ko yashatse no kunaniza abashinzwe umutekano biba ngombwa ko umupolisi amukura kuri volant amutwarana n’imodoka ye.

Usibye abibujije amahirwe yo kwizihiza Noheli kubera inzoga, hari n’abandi bagendesheje bitabaturutseho bitewe n’ingaruka z’imvura. Urugero nk’umwana w’umusore wari uvuye kugura amagi mu gitondo akanyerera ku ngazi amagi yose akameneka ntihagira na rimwe rirokoka.

Mu ijoro rishyira Noheli mu karere ka Karongi haguye imvura nyinshi.
Mu ijoro rishyira Noheli mu karere ka Karongi haguye imvura nyinshi.

Inzoga ya Skol bita Petit Gatanu nayo ngo yanywewe biratinda, kuburyo muri icyi gitondo yari yabuze hafi mu tubari twose.

Imodoka zitwara abantu zabaye nke hitabazwa iz’i Kigali

Ku munsi wa Noheli nyirizina mu mujyi wa Karongi imodoka zitwara abantu zabaye nke kubera ingendo z’urujya n’uruza mu gihugu hose zatumye abagenzi baba benshi cyane bituma abasanzwe batwara abagenzi bitabaza abandi.

Kugira ngo muri Karongi bazibe icyuho, agence itwara abantu yitwa Impala byabaye ngombwa ko ikodesha imodoka nini (Bus) ya Kigali Bus Service isanzwe ikorera mu muhanda Kigali-Musanze-Rubavu.

Abarimo kuva i Kigali baza i Karongi baravuga ko no kubona imodoka muri gare ya Nyabugogo ari umugisha kubera uruvunganzoka rw’abantu.

Agence itwara abagenzi yitwa Impala yitabaje imodoka nini za KBS kubera ubwinshi bw'abagenzi.
Agence itwara abagenzi yitwa Impala yitabaje imodoka nini za KBS kubera ubwinshi bw’abagenzi.

Ikindi kibazo ariko cya rusange mu gihugu hose, ni imirongo ya MTN yananiranye ku bagurisha umuriro w’amashanyarazi wa EWSA bakishyuza na fagitire z’amazi.

Iki kibazo nk’uko byemezwa n’umwe mu bacuruza umuriro wa EWSA muri Alfa Super Market, ngo cyantagiye kubaho kuva ku mugoroba wo kuwa 24, ku buryo ngo hari n’aho umupadiri yari ariho asoma misa ya Noheli ninjoro mu cyaro, umuriro ugashira muri cash power ibyari misa bigahinduka icuraburindi maze bakitabaza amatabaza na za buji.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka