Karongi: Urubyiruko rwo muri FPR-Inkotanyi rwiyemeje kuba bandebereho
Urubyiruko ruri mu muryango wa FPR-Inkotanyi ruhagarariye urundi mu mashuri makuru na kaminuza byo mu Karere ka Karongi rwafashe umwanzuro wo kuba intangarugero mu myifatire no mu bikorwa.
Hari kuwa 6/12/2014 ubwo rwasobanurirwaga amateka, ingengabitekerezo n’amahame remezo by’uwo muryango ndetse n’imyifatire ikwiye kuranga umunyamuryango wa FPR Inkotanyi mu rwego rwo kubashishikariza gukomeza kugira uruhare mu cyerekezo umuryango ufitiye igihugu n’Abanyarwanda.
Umuyobozi w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Karongi, Kayumba Bernard yibukije urubyiruko rwari muri ayo mahugurwa y’umunsi umwe ko ingengabitekerezo y’umuryango wa FPR ishingiye ku neza y’Abanyarwanda.

Yabasobanuriye ko FPR yavutse kubera ibibazo byari byugarije Abanyarwanda birimo ubukene, iby’amacakubiri ndetse n’iby’imiyoborere mibi.
Yagize ati “Iyo itaza kugira icyerekezo cyo gushaka ineza y’Abanyarwanda ntacyo yari kugeraho. Yari kubaho itariho”.
Yakomeje abwira urwo rubyiruko ko ari yo mpamvu umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi iyo ahuye n’ikibazo agomba kubanza gusesengura akareba inkomoko yacyo n’imiterere yacyo kugira ngo abone uko ashaka umuti. Kayumba yanabasabye kandi kugendera mu murongo w’umuryango wa FPR-Inkotanyi baharanira ineza y’Abanyarwanda kandi kuri bose nta kurobanura.

Rutagimba Pierre, umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, mu Ishuri ry’Ubuvuzi n’Ubuzima/Ishami rya Nyamishaba akaba n’Umuyobozi w’Abanyeshuri bari muri FPR-Inkotanyi muri icyo kigo, ashingiye ku kiganiro kijyanye n’imyifatire ikwiye kuranga umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi ndetse n’icya “Ndi Umunyarwanda”, avuga ko biyemeje kwigisha bagenzi babo basize mu bigo ibyo bahuguwemo kugira ngo bagendane n’icyerekezo cy’igihugu.
Uretse gusangiza abandi ku byo bakuye muri ayo mahugurwa, Rutagimba agira ati “Nk’umuyobozi ngomba gukora neza abandi bakandeberaho ubundi tugahora duhugurana n’uyobye tukamukebura binyuze mu muryango”.
Naho Nyiraneza Zainab, umunyeshuri uhagarariye abandi mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, IPRC-West, we avuga ko intego akuye muri ayo mahugurwa ari uguhindura imyumvire y’abanyeshuri bagenzi be binyuze mu ndangagaciro z’umuco Nyarwanda cyane cyane abakunda kwiyandarika mu buraya no mu businzi.
Agira ati “Ukamenya ko niba uri umukobwa w’umunyeshuri utagomba kwiyandarika ngo wumve ko niba ukeneye ikintu uzakibona binyuze mu buraya ahubwo ugatangira kwishakamo ibisubizo wenda binyuze kwihangira umurimo”.

Mu biganiro bahawe, aba banyeshuri bahagarariye abandi muri IPRC-West n’Ishuri ry’Ubuzima n’Ubuvuzi rya kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyamishaba, bibukijwe ko nk’urubyiruko ruhagarariye urundi bagomba kuba abayobozi b’icyerekezo n’impinduka umuryango wa FPR- Inkotanyi wifuza.
Ibiganiro bahawe byagarukaga ku mateka y’umuryango, gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, ingengabitekerezo ya FPR-Inkotanyi, imiterere n’imikorere yawo ndetse n’uruhare rw’umutekano mu iterambere ry’igihugu.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nyamara hari amahirwe yo kubonera urubyiruko imirimo mu bworozi bw’amafi muri za kareremba arimo aducika. Dukomeze tubitekereho uyu mwaka utaha uzasige dugikemuye.
imyitwarire myiza y’umuryangi waturaze ikomeze itubere inkungi ya mwamba mu byo dukora byose bityo RPF ikomeze gushinga imizi