Karongi: Urubyiruko ngo rufite amahirwe rutagomba gupfusha ubusa
Umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard arasaba urubyiruko kutazapfusha ubusa amahirwe rwagize yo gukurira mu bihe u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza.
Ibi Kayumba Bernard yabisabye urubyiruko kuri uyu wa mbere tariki 17/12/2012, mu muhango wo gusoza Itorero ry’abanyeshuli barangije amashuli yisumbuye, ryaberaga mu murenge wa Rubengera.
Kayumba Bernard ati : Mwagize amahirwe yo gukurira mu bihe u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza. Ubu iyo tuza kuba turikiri muri guverinoma ya Kayibanda cyangwa iya Habyarimana, tuba twicaye hano turimo gutegura uko tujya kwica abantu, kurya inka zabo, gutwikira kwa runaka, n’ibindi n’ibindi ariko mwebwe muratozwa gukunda igihugu n’abacyo, ayo rero ni amahirwe mutagomba gupfusha ubusa”.

Abasoje itorero nabo bemeza ko itorero ari gahunda y’ingirakamaro cyane kuko bayimenyeramo indangagaciro nyinshi z’umuco nyarwanda zirimo ubutore, ubutwari, gukunda igihugu, kwanga umugayo n’izindi.
Itorero ry’abanyeshuli barangije amashuli yisumbuye mu karere ka Karongi ryabereye mu murenge wa Rubengera, ryitabirwa n’abasore n’inkumi 871 bo mu mirenge irindwi. Indi mirenge itanu yakoreye mu murenge wa Birambo, bose bamwe ni 1340.
Iryo muri Rubengera ryasojwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingufu n’Amazi muri MININFRA, Isumbingabo Emma Francoise, akaba n’intumwa ya guverinoma ishinzwe by’umwihariko akarere ka Karongi. Yari hamwe n’abandi bayobozi b’ingabo na Polisi mu karere ka Karongi.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|