Karongi: Umuvunyi Mukuru arasaba abaturage kwirinda imanza aho bishoboka
Ubwo yari yaje mu karere ka Karongi aho arimo kumva ibibazo by’abaturage, Umuvunyi Mukuru, Cyanzayire Aloyisie, yasabye abaturage kujya birinda imanza aho bishoboka, bakegera abunzi mbere yo kwihutira mu nkiko.
Kuri uyu wa 25/03/2013, Umuvunyi Mukuru yakoranye inama n’ubuyobozi bw’akarere, abahagarariye ingabo na Polisi yitabirwa n’abaturage baturutse mu mirenge yose uko ari 13 y’akarere ka Karongi.
Nyuma yo gusobanurira abaturage amavu n’amavuko y’urwego rw’umuvunyi kugira ngo bajye barugana bitabagoye, abaturage bahawe umwanya bavuga ibibazo byabo.
Kuva saa yine za mugitondo kugeza hafi saa munani, 90% by’ibibazo abaturage barimo ku mugezaho ni amahugu, n’imanza z’urudaca bishingiye ku makimbirane aterwa n’ubutaka.

Abaturage barimo gutanga ibibazo byabo akenshi urasanga baba baranyuze mu nzego zo hasi (utugari) bikananirana, maze bikarangira bagiye mu nkiko z’imirenge cyangwa akarere.
Umuvunyi Mukuru yasabye abaturage kujya babanza kwegera abunzi nk’urwego rushinzwe kumvikanisha abaturage, byananirana bakabona kujyana ibirego mu nkiko. Ngo akenshi imanza ni zo zituma haziramo amakimbirane mu miryango.
Ikibazo ariko nuko abaturage bavuga ko izo nzego zose baba barazinyuzemo ibibazo byabo bikananirana, ari nayo mpamvu bari baje ari benshi guhura n’Umuvunyi mukuru bizeye ko bari butahe ibibazo byabo bikemutse.
Umuvunyi Mukuru yongeye kubasobanurira ko ubuyobozi bw’akarere budashobora gukemura ibibazo biri mu nkiko, Umuvunyi nawe akaziramo nk’umwunganizi w’ibibazo biba byarananiranye.

Abafite ibibazo byabo biri mu mu nkiko basabwe gutegereza ubutabera bukazakora akazi kabwo, abafite amakimbirane ashingiye ku butaka basabwe guha agaciro abunzi, bakajya babanza kabagezaho ibibazo mbere yo kwihutira kujya mu nkiko kuko imanza nazo ubwazo zibazanira ibindi bibazo by’ingendo z’urudaca.
Urwego rw’Umuvunyi rwanatanze telefone zihamagarwa ku buntu (199) abaturage bashobora guhamagaraho bagatanga ibibazo byabo batagombye gukora ingendo zivunanye bajya i Kigali.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nicyongicyo,abobantu baratubangamiye kuri ruswa,baka barwiyemezamirimo,murakoze,kand muzampe namba zanyu.tukajya tubivuga neza.!
Ruswa mutunama twamasoko Mukarere Kangororero,cyane kuri ba Enginie buturere uwambere yitwa Derifina uwakabiri,yitwa jack,undi bakoranaga nuwahoze ushinzwe amasoko,baramwirukanye,ubwo mubikurikirane,kandi mudufashe turababaye,,,pee!!