Karongi: Umusozi wiyashije usenyera abaturage
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murundi mu karere ka karongi butangaza ko imiryango 16 imaze kwangirizwa n’ibiza by’umusozi waturitse.

Ni Ibiza abaturage bafata nk’ibidasanzwe mu mudugudu wa karambo, Akagari ka Kabaya, aho abaturage batunguwe no kubona umusozi ucikamo inkangu zitari zisanzwe zikangiriza abaturage.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Mudacumura Aphrodis avuga ko bari gukora ibarura ry’inzu zangiritse kubera izi nkangu kugira ngo bakunrwe aho batuye.
“Ni Ibiza bidasanzwe, imisozi yacitse inkangu bituma inzu ziyasa, ntituzi icyabiteye, kuko byavuye ku musozi umwe bikajya ku wundi.”
Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko n’ubwo butaramenya icyateye ibi biza, cyakora ngo barimo gukora ubuvugizi kugira ngo Minisitere ishinzwe gucunga Ibiza iboherereze impugucye zamenya igitera iki kiza.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutabazi no gusana ibyangijwe n’ibiza muri MIDIMAR, Philippe Habinshuti, atangaza ko iki kibazo bamaze kukimenya kandi bohereje umukozi wa Ministere kujya kureba uko bimeze.
Ati “Twabimenye muri iki gitondo, ubu twohereje umukozi kureba ubukana bw’ikiza, ibyangiritse n’ubufasha abaturage bakeneye, nyuma ya raporo nibwo turamenya icyo gukora no gufashisha abangirijwe.”
Abaturage mu murenge wa Murundi, bavugako Atari ubwambere iki kiza kibaye kuko ngo kigeze kuba 1963 nabwo abaturage bava mu byabo.

Ohereza igitekerezo
|
Bihangane ahubwo
reta y’u Rwanda ibashakire
ahandi yabashira pe!!
Ibaye byiza abaturage baba bacumbikiwe
nibatabarwe hakirikare
Wabona agiye kuvuka uruzi\ikiyaga cg ari ubuhanuzi bwabibiriya yera
nuko leta yashakira abo baturage ahandi ho batura