Karongi: Ubuyobozi bwahagurukiye ibibazo by’abatujwe mu Mudugudu wa Rugabano

Itsinda rihuriweho n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, batangiye gukemura ibibazo by’abaturage batuye mu Mudugudu wa Rugabano mu Karere ka Karongi bagendeye ku bibazo bafite.

Guverineri Habitegeko yabwiye Kigali Today ko basuye abaturage bagasanga bafite ibibazo by’imibereho, imyumvire n’isuku.

Yagize ati “Twasanze bafite ibibazo bitandukanye birimo ubushobozi bukeya, ibibazo by’isuku nkeya n’imyumvire ituma batajyana abana ku ishuri, twabonye ibibazo bijyanye n’amazu babamo kandi byose twatangiye kubishakira ibisubizo.”

Guverineri Habitegeko avuga bakoze gahunda yo kubikemura kimwe ku kindi. Ati “Dushaka uburyo bagira imibereho myiza, babona ibibatunga, hari ubutaka bwa Leta twabonye kugira ngo Leta ibubatize babone aho bahinga, babone ibibatunga kuko hariya batuye nta butaka bahingaho uretse aho gushyira uturima tw’igikoni.”

Habitegeko yabwiye Kigali Today ko bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Rugabano ku bijyanye no kubaha akazi ariko rukabahembera iminsi mikeya kugira ngo bashobore kubona ibibatunga.

Ati “Twasanze bakora mu ruganda bagahembwa hashize iminsi icumi, kandi baba bakeneye ibibatunga, dushaka gusaba uruganda rukajya rubahembera iminsi mikeya babone ibibatunga, ayandi bakagenda bayazigama kuko barivugira ngo aho gukorera amafaranga 1,550 mbona nyuma iminsi 10, nakorera 700 ntahana.”

Mbere y’uko abaturage batuzwa mu Mudugudu, babanje guhabwa inkoko, ingurube n’inka ariko bigaragara ko bitatanze umusaruro wari witezwe, ibintu ubuyobozi buvuga ko bugiye gukurikirana ndetse bashyireho inzobere imenya impamvu inkoko zidatanga umusaruro n’inka ntizitange umukamo.

Habitegeko ati “Hari ikibazo cy’inkoko bahawe zidatanga umusaruro, inka zidatanga umukamo, twahisemo gushaka umukozi uhoraho, ugenzura amasuku, akareba niba inka zagaburiwe, mbese twubakire abaturage ubushobozi. Twarebye abagomba guhabwa inkunga y’ingoboka, batabasha kujya guhinga cyangwa gushakisha akazi, ku buryo ibisubizo tuzabona bizaba birambye.”

Mu gushaka ibisubizo birambye, Guverineri Habitegeko yasobanuye ko bamaze gushaka ubutaka bukorerwaho ubuhinzi. Ati “Hari aho twamaze kubona hashakirwa amikoro ubutaka bugatunganywa bukajya bukoreshwa.”

Ubwo ni ubutaka buherereye ahitwa ku Rufungo buri ku buso bwa Hegitari 20 busanzwe bukoreshwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), bukaba bwahingwaho ibigori n’ibirayi bigafasha abatuye mu Mudugudu wa Rugabano kubaho neza.

Hari hegitari 198 za Leta zahabwa abatuye mu Mudugudu bakaziteraho icyayi cyabo kibafasha kwinjiza amafaranga, hari igishanga cyahingwamo ubwatsi bw’amatungo akongera umukamo, ibi bikiyongera mu gufasha abaturage gukora uturima tw’igikoni, no gukora uburyo bwo guhinga mu bisa n’inzu (Greenhouses) zihingwamo imboga nk’inyanya n’ibihumyo bigatanga umusaruro mu gihe cya vuba.

Ibindi bisubizo birimo gushakishwa birimo kwigisha imyuga urubyiruko rutuye mu mudugudu rugahabwa ubumenyi butuma ibyo bakora bishobora kubonerwa isoko.

Umudugudu wa Rugabano utuwe n’abaturage biganjemo abatishoboye kuko abaturage batandatu gusa ari bo bakorera Leta, abandi baba muri uwo mudugudu bakaba badafite imirima yo guhinga.

Ubuyobozi bwabasuye bwatangaje ko bagiye gukorerwa igenamigambi ry’igihe gito n’igihe kirekire kugira ngo bashobore kuva mu bibazo bafite.

Perezida Kagame ubwo aheruka gusura Akarere ka Karongi, yanenze abayobozi kubera abatuye muri uwo mudugudu wa Rugabano badafashwa kugira imibereho myiza. Guverineri Habitegeko avuga ko bagiye kugenzura imibereho y’abatuye mu yindi midugudu harebwa uko babayeho, kugira ngo abafite ibibazo nk’ibyabonetse muri Rugabano bishakirwe ibisubizo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka