Karongi: Ubuyobozi bw’akarere bwabeshyuje abavuze ko ikivu cyafunguye

Nyuma y’uko umwe mu bashyushyarugamba bo kuri Radio Isangano ikorera mu karere ka Karongi atangaje ko ikivu cyafunguwe (gusubukura uburobyi bw’isambaza), umuyobozi w’akarere ka Karongi yavuguruje iyo nkuru kuko ikivu gifunze kuva kuwa 16 Nzeri kugeza kuwa 16 Ugushyingo.

Gahunda yo gufunga ikivu igihe cy’amezi abili, imaze umwaka itangijwe na Leta y’u Rwanda binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, hagamijwe kongera umusaruro w’uburobyi bw’isambaza mu turere twose dukora ku Kivu.

Iyi gahunda ariko isa n’itarakirwa neza n’abaturage bose kuko usanga hari aho uburobyi bukorwa rwihishwa na ba rushimusi mu gihe ikivu kiba gifunze.
Ibi kandi binemezwa n’ishami rya police yo mu mazi (Marine), ivuga ko buri munsi bata muri yombi abantu baroba rwihishwa na ba bandi bakoresha imitego itemewe yitwa kaningini cyangwa supernet.

Isambaza zo kuri Projet Pêche Kibuye.
Isambaza zo kuri Projet Pêche Kibuye.

Ikibazo cy’abarobyi ba rushimusi, ni cyo gituma hari abantu bamwe bakomeza kwibaza niba ikivu kiba gifunze koko, bikaba byaba intandaro yo kuyobya bamwe kuko hari amasoko amwe n’amwe usangamo isambaza zikiri nshya kandi nta burobyi bwemewe muri aya mezi.

Kuva aho gahunda yo gufunga ikivu itangiriye muri Nzeri umwaka ushize wa 2012, biragaragara ko umusaruro wiyongereye, kuko mbere yo gutangira kuraza ikivu, umurobyi yari asigaye abona ibiro bitageze kuri 50, ariko umwaka ushize bafunguye ikivu umurobyi umwe yashoboraga kuroba ibilo birenze 100 by’isambaza ku munsi.

Gasana Marcellin

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka