Karongi: Rond-Point nini yagezemo amatara
Rompuwe (rond-point) nini ituruka mu mujyi wa Karongi ikamanuka ikanyura kuri Golf Eden Rock Hotel igakomeza igatunguka ku bitaro bikuru bya Kibuye yinjira mu mujyi yagezamo amatara yo ku muhanda.
Hashize amezi ane ubuyobozi bw’akarere ka Karongi butangiye gushyira amatara ku mihanda yo mu mujyi, nk’uko bari barabihize mu mihigo y’umwaka wa 2012-2013.

Icyo gikorwa cyatangiye mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabili mu 2013, bahera mu mujyi hagati bamanuka ku bitaro bikuru bya Kibuye, none ubu na rompuwe nini yagezweho.
Ubusanzwe iyo rompuwe nta muntu wapfaga kuyinyuramo ninjoro kubera ukuntu haba hari icuraburindi, umuntu atabasha no kubona muri metero imwe imbere, inyuma cyangwa iruhande keretse igihe hari umwezi.

Nubwo ariko iyo rompuwe yabaga iteye ubwoba kubera umwijima, umutekano ni wose kubera ikigo cya gisirikare gihari, umuntu arenze gato ku kiliziya ya mutagatifu Pierre.
Amatara azanagezwa ahitwa kuri Josi utangiye kwinjira mu mujyi wa Kibuye akaza agahura n’ayo mu mujyi azenguruka rond point nini igana ku biro by’Intara akagaruka agahura n’ayo mu mujyi yerekeza kuri ETO Kibuye (IPRC West).

Kuri uyu wa gatatu, tariki 19/06/2013, biteganyijwe ko ayo matara aza kumurikirwa ubuyobozi bw’Intara y’iBurengerazuba akarere ka Karongi kabarizwamo, akamurikirwa hamwe n’ibindi bikorwa akarere kari karahize mu mwaka ushize wa 2012-2013.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|