Karongi: RISD irafasha ubuyobozi mu gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka

Umuryango Nyarwanda uharanira amajyambere arambye, (Rwanda Initiative for Sustainable Development/ RISD) ubinyujije mu mikino n’ubutumwa butandukanye bugaragaza ko ubutaka buri ku isonga mu bikurura amakimbirane mu Banyarwanda, wigishije abaturage bo mu Murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi uburyo bwo gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka.

Umwe mu baturage bari bitabiriye ibyo biganiro kuri uyu wa 25 Gicurasi 2014, avuga ko yahigiye byinshi bikaba byamufashije kumenya gusesengura amakimbirane ashingiye ku butaka. Aha akaba yashingiraga cyane ku makimbirane ashingiye ku butaka baba bagurishije.

Yagize ati “Byampaye uburyo bwo gushishoza. Biriya byemezo by’ubutaka byatanzwe hari igihe usanga haba harabayeho kurimangatanya mu bugure.”

Ikindi aba baturage bagarukagaho cyari ikijyanye n’abagabo ngo bagurisha ubutaka rwihisha abagore babo batabizi. Bakavuga ko uyu muryango watumye bamenya ko umugabo adashobora kugurisha ubutaka atabanje kubijyaho inama n’uwo bashakanye.

Umuyobizi wa RISD, Anne Kayireba, nyuma yo gusanga nta bibazo byinshi bishingiye ku butaka bigaragara muri ako karere, yashimiye inzego z’abunzi ndetse n’inzego z’ubuyobozi bwa karere ngo kuko bigaragara ko baba baritaye ku bibazo by’abaturage bakabikemura hakiri kare.

Yagize ati “Abunzi rero bamaze kugira icyizere cyo kumva ko bashobora gukemura ikibazo gukemura ibibazo burundu.”

Kayireba akomeza avuga ko ibibazo bigaragara muri ako karere ari bibazo bisanzwe ngo urebye ubuyobozi buba bwaragerageje gukemura ariko ngo hakaba habaho abaturage batsimbarara.

Ati “Ibibazo twakemuye none ni ibibazo bitagera ku icumi kandi na byo urebye bari barabikemuye ahubwo ni kumwe abaturage bagenda bagaruka kubera kutanyurwa.”

Umukozi w’Akarere ka Karongi ushinzwe imari, Munezero Eric, ashimira uyu muryango wa RISD kubera umusanzu baha akarere mu gusobanurira abaturage uburenganzira bwabo ku butaka no kubafasha kumenya uko bakemura amakimbirane ashingiye ku butaka.

Yakomeje abasaba kwagura ibikorwa byabo mu Karere ka Karongi bakagera no mu yindi mirenge dore ko kuri ubu umuryango RISD ukorera mu mirenge itanu kuri cumi n’ine igize ako karere.

Niyonzima Oswald

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka